Papa wayoboye kiriziya igihe gito yagizwe umuhire

Papa Yohani Pawulo I, wategetse Kiliziya Gatolika iminsi 33 gusa mu 1978, Vatican yamushyize mu rwego rw’abahire – intambwe ya nyuma mbere yo kugirwa umutagatifu.

Abantu ibihumbi bari bakoraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatican muri uwo muhango wari ukuriwe na Papa Francis.

Umwaka ushize, Papa Francis yavuze ko uyu Pawulo I ari we wakijije mu buryo bw’igitangaza umukobwa wo muri Argentine, igihugu Francis akomokamo.

Igitangaza cya kabiri nicyo gisigaye kumwitirirwa kugira ngo agirwe umutagatifu.

Yohani Pawulo I uhabwa akazina ka “Papa useka” niwe wamaze igihe gito ku butegetsi bwa Kiliziya kuva mu 1605.

Muri iyo minsi yamazeho, yahagaze ku cyemezo cya Kiliziya cyo kudashyigikira gukuramo inda no kuboneza imbyaro, ariko anaharanira impinduka muri kiliziya no kuranduramo ruswa.

Yohani Pawulo I yapfuye yishwe n’uburwayi bw’umutima tariki 28 Nzeri(9) mu 1978.

Ariko urupfu rwe rwateje impaka – n’inkuru zidafite ibihamya – kubera ko urupfu rwe rwavuzwe ugutandukanye.

Vatican yavuze ko ababikira babiri ari bo bamusanze yapfuye.

Gusa mbere, Vatican yari yavuze ko umupadiri ari we wamugezeho mbere yapfuye –  nabwo bagorwa no gusobanura uko abagore bageze mu cyumba bwite cya Papa.

Kugira ngo umuntu agirwe umuhire, hagomba kuba igitangaza kitirirwa amasengesho ye nyuma y’urupfu rwe.

Igitangaza cyitiwe uyu mugabo ni ugukira k’umukobwa w’imyaka 11 nyuma y’uko ababyeyi be bari batuye amasengesho yabo Yohani Pawulo I

Mu myaka 1,000 ishize, abapapa umunani nibo gusa bagizwe abatagatifu.

Igikorwa cyo kugira abantu bapfuye abatagatifu muri Kiliziya ntikivugwaho rumwe na bose mu gihe abenshi bashyizwe kuri urwo rwego ari abo ku ruhande rumwe rw’isi.

Umurongo

Ni gute umuntu aba umutagatifu?

Hari intambwe ziterwa ngo umuntu agere ku kwitwa umutagatifu muri Kiliziya Gatolika.

1) Tegereza igihe 

Inzira yo kugira umuntu umutagatifu ubundi ntishobora gutangira hadashize nibura imyaka itanu apfuye. Gusa icyo gihe, hari ubwo gishobora guhindurwa na Papa.

2) Kuba ‘umukozi w’Imana’ 

Iperereza riratangizwa, bakareba niba umuntu yarabayeho ubuzima bw’umutagatifu. Hakusanywa ibimenyetso, iyo ibyo byemewe umuntu yitwa “umukozi w’Imana”.

3) Ibimenyetso ‘by’ubumuntu bukomeye’ 

Ibiro bishinzwe kurangira Papa abashobora kuba abatagatifu bigenzura neza ibimenyetso.

Iyo byemewe, bihabwa Papa akemeza niba yararanzwe n'”ubumuntu bukomeye”. Iyo ari byo yitwa “umwubahwa”.

4) Kugenzura igitangaza 

Icyiciro gikurikiraho ni ukugirwa umuhire, ibi bisaba igitangaza kitirirwa amasengesho yisunze uwo muntu nyuma yo gupfa kwe.

Ibyabaye bigomba “kugenzurwa” ku bimenyetso mbere yo kwemerwa. Nyuma yo kuba umuhire, uwo mukandida ahabwa izina rya “uwahawe umugisha”.

5) Gutagatifuza 

Iyi niyo ntambwe ya nyuma yo gutangaza ko umuntu yagizwe umutagatifu wa Kiliziya Gatolika. Aha naho ubusanzwe hari igitangaza cya kabiri kigomba kumwitirirwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *