PL izaharanira ko imiturire idakomeza kototera ubutaka buhingwa
Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL riratangaza ko rizaharanira ko abatuye u Rwanda bakomeza gutura neza, by’umwihariko riharanira ko hanozwa politiki y’imiturire, ubutaka bwera bukagenerwa ubuhinzi aho gukomeza kototerwa n’imiturire.
Ikibazo cy’ubutaka buhingwa bukomeje kototetwa n’imiturire cyavuzweho kenshi, abanyapolitiki batandukanye bagaragaza ko ari ikibazo gikomeye cyagombye kwitabwaho. Aha baheraga ku butaka bwo mu karere ka Kamonyi n’ahandi usanga bwubakwaho buri munsi nyamara ari ubutaka bwera cyane. Muri Musanze cyane mu bice by’imirenge ya Nyange na Kinigi hari ahari ubutaka bwiza bwera bugenda bwototerwa n’imiturire.
Bamwe bakunze kwibaza impamvu hatarebwa ubutaka butera ngo bube aribwo buturwaho, ibice byera bigakomeza guhingwa, dore ko igice kinini cy’Abanyarwanda gitunzwe n’ubuhinzi.
Ku wa Kane tariki ya 16 Kanama 2018 Ishyaka PL riri kwiyamamariza mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, ahazwi nk’ikigega cy’igihugu ku bijyanye n’ibirayi ryakomoje kuri iki kibazo. Iri shyaka kandi ryiyamamarije no mu karere ka Nyabihu uwo munsi.
Perezida waryo, Madamu Mukabalisa Donathille yasezeranyije abatuye aka karere ko iri shyaka rizakomeza guharanira ko bongera umusaruro kandi ubutaka buhingwa ntibwigabizwe n’abashaka kubuturaho.
Agaruka kuri aka karere kandi avuga ko ari ak’abakozi, kera kandi kanabereye ubukerarugendo buzakomeza gutezwa imbere byiyongera ku bindi byakozwe.
Ati ” Ni ngombwa ko ayo mahirwe yose mufite abyazwa umusaruro. Tugiye ku buhinzi, tuzi ko mweza ibireti n’ibirayi byinshi, icyo twifuza ni uko byiyongera kurushaho. Ubushakashatsi bugakorwa bukagaragaza imbuto yera byinshi ku butaka buto, noneho mu baturanyi banyu hano hirya hari uruganda rukora ifiriti, nimweza byinshi ntabwo bizabapfira ubusa.”
Akomoza ku kubungabunga ubutaka bavanaho uyu musaruro, agira ati ” Ishyaka PL rizaharanira ko imiturire inozwa kurushaho kugirango bwa butaka bwiza dufite nk’abanyamusanze, bwa butaka butari bunini cyane …bwe gukomeza kototerwa n’imiturire, tugire imiturire isobanutse y’icyitegererezo, inozwe kurenza uko byakorwaga.”
Mukabalisa akomeza ababwira ko nibagera mu nteko Ishinga Amategeko bazita kuri buri Munyarwanda wese, dore ko iyi nteko ari urwego rushyiraho amategeko akaba ariyo mpamvu bazakomeza kubatorera ababereye.
Ati ” Ntabwo tubabwira ngo tuzubaka imihanda, ariko tuzashyiraho amategeko atuma imihanda yubakwa neza…. Tuzakomeza turebe niba gahunda zose za Guverinoma zishyirwa mu bikorwa uko zikwiye, turebe niba zifite aho zivana Umunyarwanda.”
Ikindi agaragaza ni uko bazihatira guteza imbere ireme ry’uburezi no guharanira ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro byongerwa muri gahunda yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ariko rufite ubumenyi buhagije.
Ibi byose ariko avuga ko bizagerwaho biciye mu bufatanye n’ayandi mashyaka, dore ko ari bwo bashyize imbere.
Ishyaka PL kimwe n’ayandi yose ari mu Rwanda ari mu bikorwa byo kwiyamamaza ngo ribone imyanya mu nteko ishinga amategeko. Amatora ateganyijwe tariki ya 3 Nzeri 2018.
Ntakirutimana Deus