Gataraga: FPR yabasezeranyije gukomeza guharanira imibereho myiza

Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze wakomereje ibikorwa byo kwiyamaza mu Murenge wa Gataraga aho wasezeranyije abaturage kuzakomeza kwita ku mibereho myiza yabo ushakira icumbi abatarifite n’abatuye mu manegeka.

Gataraga ni agace kegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni agace kakunze kurangwa n’umutekano muke utewe n’abacengezi watumaga abaturage bahangayika ntibitabire imirimo ibateza imbere. Icyari umutekano muke umaze igihe warabaye amateka nk’uko byemezwa n’abaturage batuye uyu murenge, bavuga ko bahagurukiye ubuhinzi bw’ibigori, ibirayi, ingano n’ibireti. Aha nho umusaruro wariyongereye ku buryo beza toni 8 z’ibigori kuri hegitari nyamara mbere nta na toni imwe bezagaho.

Ibyagezweho babikesha FPR yabohoye igihugu, igahagarika jenoside ndetse igahashya n’abacengezi nkuko byagarutsweho na Tuyiringire Martin utuye muri uyu murenge.

Ati ” Ubu turi mu muvuduko w’ubukungu kubera umutekano urambye dufite, turahinga tukeza, abana bacu bariga kubera imiyoborere myiza ya FPR.”

Urubyiruko rwo muri aka gace ruvuga ko rwakangukiye kwiga ngo rwiteze imbere rubikesha ayo mahoro n’umutekano, ndetse n’umuvuduko w’iterambere u Rwanda rurimo usaba buri wese kuvana amaboko mu mufuka agakora.

Niyobyimana Jaqueline wayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza uyu munsi ku wa Kane tariki ya 16 Kanama 2018, avuga ko FPR yiyemeje gukora ibishoboka ngo Abanyarwanda babeho neza nta we usigaye inyuma. Ni muri urwo rwego aba baturage bagiye kugezwaho ibikorwaremezo bitandukanye ndetse n’inzu byiyongera ku byo bari barahawe.

Ati ” Ntawe utabizi ko FPR ari moteri ya guverinoma. Mu guhihibikanira Abanyarwanda hari inzu 25 zigiye kubakwa mu mudugudu wa Gatovu, mu rwego rw’umudugudu w’icyitegerezo (IDP Model Village) zizahabwa abatishoboye n’abatuye mu manegeka.”

Niyobyimana

Abaturage kandi bazakorerwa imihanda ihuza imidugudu izabafasha kunoza ubuhahirane hagati yabo, ari nako bahabwa amazi meza ndetse n’amashanyarazi.”

Muri aka gace kandi ngo hari gukorwa umuhanda mugari uva mu Kinigi unyura kuri pariki y’ibirunga ugakomeza i Rubavu mu rwego rwo korohereza ba mukerarugendo basura ingagi n’ibindi bikorwa; amafaranga avuyemo akifashishwa mu kuzamura igihugu n’abaturage batibagiranye.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu murenge

Mu rwego rw’amategeko Niyobyimana avuga ko abadepite ba FPR inkotanyi bazaharanira gukomeza gutora amategeko atuma abaturage batuzwa neza kandi heza, bakoroherezwa kugezwaho ibikorwa remezo.

Umuryango FPR Inkotanyi wiyemeje ko muri iyi manda nshya y’inteko ishinga amategeko nitsinda amatora izibanda ku gushyiraho amategeko afasha kwihutisha iterambere, hagamijwe gukomeza kubaka inzego zikora neza kandi zigiriwe icyizere kurushaho.

Hazashyirwaho kandi hanavugururwe amategeko ateza imbere imibanire myiza mu miryango y’Abanyarwanda , ashingiye ku muco Nyarwanda kandi ajyanye n’igihe. Mu bindi izakora harimo gushyigikira umuco wo gukemurira ibibazo mu muryango, hashimangirwa ingamba zo gukemura amakimbirane bitanyuze mu nkiko, ahubwo hifashishwa inteko z’abaturage na serivisu z’ubujyanama mu by’amategeko ((MAJ).

Ntakirutimana Deus