Musanze: Hari abemeza ko bazatora FPR yabagabiye ikanabakiza ingoyi zaterwaga n’imiyoborere mibi

Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze batangaje ko bazatora Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite kubera ko yabagabiye inka bakava mu bukene ndetse ikababohora ingoyi bateewe n’ubutegetsi bwabanje zirimo ubukene.

Akarere gafite ibiribwa bitewe na tekiniki z’ubuhinzi bigishijwe ndetse no guhabwa inyongeramusaruro, Musanze, abayituye beruye ko bazatora Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite ategerejwe mu kwezi gutaha.

Abo mu Murenge wa Gashaki bishimira ko babohowe na FPR, yaba ubutegetsi bavuga ko bwari bubi, bagashimira uyu muryango ko wabakijije abacengezi nyuma yo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ntuhagararire aho ukabafasha kwivana mu bukene.

Habisoni Pascal watanze ubuhamya, yemeza ko FPR yiganje mu byiciro byose by’inteko ishinga  amategeko zahise, bitewe no kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda yagiye itora amategeko meza yatumye ava mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe vuba aha akazajya mu cya gatatu.

Ati ” Hatowe amategeko meza adahutaza abashoramari n’abafite duke bashaka kwiteza imbere. Byatumye nshinga inzu irangurizwamo inzoga aho bampa amakaziye 300 ku munsi, bimfasha kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, njya mu cya kabiri, muri 2021 ndateganya kuzajya mu cya gatatu kuko ndi gutera imbere.”

Habisoni

Habisoni yemeza ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi umuntu yashobora gushora imari ariko umuntu runaka cyangwa umutegetsi runaka akaba yabyigarurira ntakurikiranwe ariko ubu ngo byabaye amateka bitewe na leta itekerereza neza abaturage, FPR ikaba ku isonga y’ibyo bitekerezo yemeza ko byamuteje imbere.

Guteza imbere abaturage byemezwa na Mukakarera Marthe utuye muri uyu murenge. Uyu yoroye kubera imiyoborere myiza u Rwanda rukesha FPR n’umuyobozi wayo Paul Kagame nk’uko abyivugira.

Yahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda kuko yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ubu akaba ari mu cya kabiri. Yaje kubyara muri Kamena uyu mwaka ku buryo ngo banywa amata  we n’abana be 5, bakanafumbira ubutaka.

Ati ” Aho yankuye sinzahibagirwa ubu ndashishe, abana baranywa amata, navuye no mu cyiciro cya mbere, nahawe n’akazi muri VUP nateye imbere, none urumva hari undi natora koko!”

Nduwayezu Bernard utuye mu Kagari ka Mbwe muri uyu murenge avuga ko kuba ariho abikesha FPR akaba ariyo mpamvu ngo atayitererana.

Ati ” Yambohoye mu byitso mfungiye muri gereza ya Ruhengeri mu 1991. Nahoraga muri gereza none urumva nayinganya iki?”

Abaturage batandukanye bagaruka ku byo FPR yakoze bavuga ko ari ibigwi bitakwibagirana, birimo guhagarika jenoside, kubakiza abacengezi no kubavana mu bukene, bavuga ko ntaho bitaniye n’ingoyi zari zibagose.

Ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka karere, Munyandamutsa Ephrem yagarutse ku bikorwa yita indashyikirwa Leta yagejeje ku Banyarwanda nyamara FPR ibigizemo uruhare runini kubera ko ari moteri ya Guverinoma.

Mpembyemungu na Munyandamutsa

Aha agaruka ku mashanyarazi FPR yatekereje ko adakwiriye kugezwa ku banya-Kigali gusa ikayakwirakwiza hirya no hino mu Rwanda kugirango bose bazamukire hamwe.

Avuga ko ibi bikorwa hamwe n’ibindi bigomba gukomeza kugezwa ku Banyarwanda. Ni muri urwo rwego kugirango bigerweho abasaba gushishoza mu gutora.

Ati ” Mwagize uruhare mu kwitorera Nyakubahwa Perezida wa Repibulika Paul Kagame akaba na Chairman(Umuyobozi mukuru) wa FPR Inkotanyi, duhaguruke rero tuzashyire igikumwe cyacu imbere y’igipfunsi mu matora, duhe Perezida abadepite beza bashoboye bafasha mu gukomeza guteza igihugu imbere.”

Yabwiye abateraniye aho ko Abadepite ba FPR bagize uruhare mu gutora amategeko abereye umuryango asubiza n’ibibazo by’ingutu u Rwanda rwari rufite.

Ufite ubumuga bwo kutabona acinya akadiho

Mu kiganiro yagiranye na The Source Post, Munyandamutsa yatanze urugero ku itegeko ry’umuryango ryahaye umugore uburenganzira bwo kugira uruhare ku mutungo w’ababyeyi be biciye mu kugira uburenganzira ku kuzungura, nyamara mbere atari abyemerewe.

Akomeza avuga ko umugore n’umugabo bahawe uburenganzira bungana ku buyobozi bw’urugo nyamara mbere umugabo ari we wari umuyobozi (umutware) w’urugo.

Mu Murenge wa Gashaki hari na Mpembyemungu Winifride uri ku rutonde rw’abakandida depite ba FPR Inkotanyi. Ubwo yiyamamazaga kujya mu matora y’ibanze y’abaserukira aka karere muri uyu muryango yavuze ko azaharanira iterambere ry’abaturage ariko akanabakorera ubuvugizi ku mazi aturuka mu birunga abangiriza ibikorwa.

 

Mpembyemungu wayoboye Musanze ari mu ba mbere bafite amahirwe yo kwicara mu nteko

Ibikorwa byo kwiyamamaza byari bigeze ku munsi wa Gatatu. Ku ruhande rw’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, ibi bikorwa byatangiriye mu Murenge wa Cyuve bikomereza uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 15 Kanama 2018 mu Murenge wa Gashaki.

Abitabiriye bagaragaza ko bashyigikiye Mpembyemungu

Ibya Gashaki byaranzwe n’ubwitabire bw’abatuye uyu murenge ndetse na morale yaranze abato n’abakuru bari aho ariko cyane urubyiruko rwatsindagiraga buri ngingo y’ibivuzwe ku byo FPR yagejeje ku Banyarwanda.

Ntakirutimana Deus