Kabarondo: Abangirijwe imitungo mu bitero byayobowe na Ngenzi na Barahira barasaba ko iyabo yafatirwa

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kabarondo, barasaba ko imitungo ya Tito Barahira na Octavien Ngenzi bayoboye ibitero byatumye imitungo yabo yangizwa, yafatirwa ikazavamo ubwishyu bw’indishyi bateganya kuregera.

Aba bagabo bakomeje gushinjwa n”abarokotse ibitero byagabwe ku Batutsi bari batuye iyari Komini Kabarondo mu gihe cya Jenoside, cyane icyaje ari simusiga cyaguyemo abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Kabarondo. Baherutse gukatirwa igihano cya burundu n”urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa mu kwezi gushize.

Nyuma yo gukatirwa iki gihano hari abarokotse b’i Kabarondo batangaje ko bagiye kuregera indishyi, mu gihe hari n’abari barabitangaje mbere yo gukatirwa.

Abatuye mu Murenge wa Kabarondo bavuga ko badashimishwa no kubona imitungo yabo[Ngenzi na Barahira] ibyara amafaranga nyamara iyabo yarangijwe ntibayishyurwe.

Uwitwa Kidamage Helene ati “Iyo tubonye amafaranga y’imitungo yabo yishyuzwa na rubanda n’abavandimwe babo bakayabashyira, twebwe biratubabaza. Cyane ko imitungo yacu yangijwe kandi ntitwayishubijwe, twumva ku ruhande rwacu nkabacitse ku icumu imitungo yabo itakabaye iri mu maboko yabo, byibura yakagombye kuba iri mu maboko ya leta.”

Umuyobozi w”Umuryango urengera inyungu z’abarokotse jenoside, Ibuka mu Murenge wa Kabarondo Harerimana Theoneste avuga ko bazi imwe mu mitungo ya Ngenzi na Barahira ku buryo hari icyo bateganya gukora.

Ati “Imitungo yabo iba inaha, hari iyo tuzi igaragara, bafite inzu hano Kabarondo, bagiraga myinshi hari iyo benewabo bagiye biyandikaho mu gihe cyo kubarura ubutaka, mu buryo bwo kuzimanganya ibimenyetso, tugiye kwicara duhane amakuru tuyimenye dufite icyizere ko ishobora kugaruka.”

Yongeraho ati “Birumvikana, hari ibintu byinshi byangijwe mu gihe cya jenoside. Nyuma y’uru rubanza natwe tugiye kwicara dutegure urubanza rwo kubona indishyi hari abantu babuze abari babatunze, abatewe ubumuga, inzu zasenywe, ababyeyi bapfuye, abana bapfuye nta ndishyi ushobora kubona yakwishyura umuntu, ariko inzu zasenywe, imitungo yangijwe bibe byagaruka mu maboko y’abakiriho.”

Imbogamizi bagiye bahura nazo ni uko mu gihe cya Gacaca hari imitungo yangijwe yanditswe ariko hari itaratangajwe n’imiryango yabaga yarazimye cyangwa hakaba hari beneyo bari bagifite ibibazo, abari mu bitaro, amakuru akaba yaratanzwe uko bidakwiriye. Aha atanga urugero nk’urw’umuntu washoboraga kuvuga ko runaka bamusahuye inka ebyiri kandi wenda yarasahuwe ishyo.

Ku kijyanye na Ngenzi na Barahira ngo ntibakunze gutangaza amakuru kuko batababonaga, bari baramenye ko bigiriye mu mahanga nta kubakurikirana.

Uyu muyobozi avuga ko bazi imitungo yaba bagabo irimo inzu ebyiri Ngenzi afite kuri santeri ya Kabarondo n’imwe ya Barahira zikorerwamo ubucuruzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal avuga ko hari ibimaze gukorwa birimo gutanbamira iyo mitungo ngo itagurishwa.

Ati “Twavuganye n”inzego zacu ziduhagarariye hariya harimo gukora urutonde rwabashaka kuregera indishyi bikuhutishwa, cyatanzwe ni uburyo bwo kuyishinganisha kurushaho, bigakorwa nk’uko byabaye kuri Ndorimana wo ku Gisementi, urubanza rukaba rukarangira.”

“Byari bigoye ko umuntu yaregera indishyi ku muntu utarahamwa n”icyaha, ariko intambwe yatewe kwari ugukurikirana imitungo ngo itagurishwa, iyo biba bitarakozwe biragoye ko yari kuba igihari, wenda yari kuba yanditse ku bandi bantu, ariko kuba barahamwe n’icyaha biratanga icyizere.”

Akomeza avuga ko nta wabaca mu rihumye ngo ayigurishe kuko hari uburyo ishinganishijemo kandi inzego zo muri ako gace zikaba zibizi, ku buryo uwayigura yahomba kuko bwaba ari uburiganya.

Ntakirutimana Deus