Kurikira igikorwa cyo kwiyamamaza cya FPR Inkotanyi muri Rulindo

 


Umuryango FPR Inkotanyi watangirije igikorwa cyayo cyo kwiyamamaza mu matora y’abadepite mu Murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo.

Uko igikorwa kiri kugenda

Ahagana 13:00 Abayobozi batandukanye muri FPR Inkotanyi bari bageze ahari kubera iki gikorwa.

Ahagana 14:40 Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi Francois Ngarambe ageze ahari kubera iki gikorwa asuhuza abayobozi batandukanye barimo ab’imitwe ya politiki yawisunze.

14:50 Munganyinka Lea avuga ko yari umutindi nyakujya mu gihe cy’imyaka ine. Yaje guhera ku mafaranga make agura moto abifashijwemo na Sacco , bagera kuri moto 7 baguze. Bafashe asaga miliyoni hafi 10 muri Sacco Masoro ubu bateye imbere. Bubatse inzu nziza n’ibindi bikorwa bitandukanye abikesha FPR.

14:58 Uwacu Julienne ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umuryango FPR Inkotanyi muri aya matora afashe ijambo.  Asabye abakandida kuza kwiyereka abazabatora.

Abakandida depite

15:04 Uhagarariye PDC, Mukabaranga Agnes ati ” Murabyibuka twamamaza nyakubahwa Paul Kagame twageze mu bice byose by’igihugu, yegukana intsinzi idashidikanywaho kubera ko FPR ayobora yari yatangaje gahunda y’iterambere iruta iy’abandi. N’abataramutoye baricuza, bazatore FPR muri aya matora.”

Umuyobozi wa PDC

Akomeza avuga ko yabaye perezida wa Afurika yose (AU).

Mukabaranga Agnes  ati ” Tumutora twahisemo neza n’ubu tuzongere , kuko baduhitiyemo abagore n’abagabo bagamije gukomeza kuduteza imbere.”

15:12 Musa Fazil Harerimana umuyobozi wa PDI, ishyaka ntangarugero muri politiki afashe ijambo. Avuze ko bafite imyiteguro myiza ibageza ku ntsinzi igaragazwa n’ubwinshi bw’abashyigikiye umuryango.

Musa Fazil Harerimana

Akomeza avuga ko gufatanya na FPR ari iby’agaciro.

15:15 Umuyobozi wa PPC,  Dr Alvera Mukabaramba yemeza ko ubufatanye ari ngombwa kandi ko ishyaka rye rizakomeza gusigasira ibyagezweho ryamagana abashaka gusubiza igihugu inyuma.

Mukabaramba Alvera

Asoza asaba Abanyarwanda bose kuzatora FPR Inkotanyi nk’uko batoye ubushize perezida wa Repubulika. Ati “Gutora ni ugutera igikumwe ku gipfunsi gusa  tugakomeza kwiyubakira igihugu gushingiye kuri demokarasi.”

15:20 Ishyaka ry’ubwisungane rigamije iterambere, PSP, Kanyange Phoibe ari kugeza ijambo ku bitabiriye kwiyamamaza.

Aravuga ko nta wundi ukwiriye gutorwa kubera ibikorwa bitandukanye FPR yagejeje ku Banyarwanda.

15:23 Umuyobozi wa PSR Rucibigango Jean Baptiste arashimira FPR Inkotanyi kubera ubushakashatsi ishyaka rye ryakoze ku bijyanye n’amajwi, yemeza ko ayo babona bayakesha FPR Inkotanyi.

Rucibigango Jean Baptiste

Arizera ko izayatsinda kuko hari byinshi bibyerekana birimo manifesto yayo nziza igamije iterambere rusange kandi ridaheza Abanyarwanda n’icyerekezo 2020 abanyarwanda badomaho urutoki.

15:27: Pie Nizeyimana wa UDPR ati ” Ndibutsa inkotanyi zose n’abayoboke mbereye umuyobozi gutera igikumwe cyabo imbere ya FPR tukazakomeza kwiyubakira igihugu cyacu. Akanyamuneza mbonana izi  nkotanyi karampa icyizere ko aya matora tuzayatsinda.”

Pie Nizeyimana

15:30 Uwacu Julienne ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza FPR muri iki gikorwa ni we ugezweho.

Uwacu Julienne

Politiki ya RPF ni ukuvugurura no guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Ahereye ku bikorwa byegerejwe birimo gucukura amabuye babikesha ubumenyi bavanye mu ishuri, abatuye Rulindo bubakiwe ibitaro bya Kinihira na Rutongo.

Muri Rulindo bubakiwe urugomero ruzuhira hegitari 1100. Akomeza avuga ko abatuye Jabana bafite amazi n’umuriro. Asoje avuga ko abari aho bumva icyerekezo cya FPR kandi biteguye kuzayitora 100%.

15:38 Ijambo ry’Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Francois Ngarambe. Atangiye agaragaza amashyaka bafatanyije muri iki gikorwa. Agejeje ku baturage indamutso ya Perezida wa Repubulika ubashimira uko bitwaye mu matora y’umwaka ushize n’ibikorwa bafatanyije kugeraho, abasezeranya ko FPR izakomeza kubateza imbere kuko izi aho u Rwanda ruva n’aho rugana, biciye mu bufatanye byose bikazagerwaho.

Francois Ngarambe

Ibyifuzwa kugerwaho ngo bisaba inzego zikomeye zibigiramo uruhare. Ni muri urwo rwego bahisemo abashoboye.

Asabye Abanyarwanda ko inkoka izaba ingoma bagatora FPR Inkotanyi. Arasaba umuryango FPR Inkotanyi gukomeza kuba intangarugero mu myitwarire n’imyifatire mu  nzego zose.

Abayobozi barimo Gatabazi Jean Marie Vianney na Francois Ngarambe

Abwiye abatari ku rutonde  nyamara baratowe n’abanyamuryango ko atari uko banenzwe ahubwo ko intumwa zigira umubare kandi basabwaga 80.

Asoje yifuriza Abanyarwanda bose ibikorwa byiza byo kwiyamamaza ndetse n’amatora.

Ntakirutimana Deus