Green Party yasezeranyije gukemura ibibazo ibona muri Rubavu

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda riratangaza ko niriramuka ritowe rizahagurukira ibibazo bitandukanye rivuga ko biri muri aka karere.

Ibi byatangajwe na Visi Perezida w’iri shyaka Maombi Carine, ku wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2018 ubwo ryiyamamazaga mu murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu.

Bimwr mu bibazo yagaragaje avuga ko birimo ibijyanye n’ingendo mu kiyaga cya Kivu ndetse no kugiteza imbere.

Agaruka kandi ku misoro aho abacuruzi bato ngo basora kandi bitari ngombwa.

 

Ati ” Uyu munsi naje kubasaba amajwi y’iwacu. …Green Party ibazaniye imigabo n’imigambi. Kanama muri santere ya Mahoko tuzafasha guteza imbere ubucuruzi, Green Party izashyiraho itegeko rigena jbigo bizateza imbere abacuruzi bikaborohereza. Ufite igishoro cya miliyoni ebyiri kumanura ntabwo azasora.”

Iri shyaka kando ngo rizashyiraho itegeko rifasha abikorera ki giti cyabo, bahugurwe, bahabwe ubumenyi ku bijyanye no kohereza ibintu hanze.

Izashyiraho n’ itegeko rizateza imbere inganda. Bazahazana kandi inganda ziciriritse n’izikomeye, harwanywa imyuka yangiza ikirere. Izo nganda zizaba zirimo izitunganya ibikomoka ku buhinzi.

Avuga ko Umugezi wa Sebeya ufitiye akamaro kanini abatuye Rubavu niyo mpamvu ngo bazayitaho.

Ati “Tuzawubungabunga kuko udufitiye akamaro. Tuzashyiraho itegeko ribungabunga imigezi, inzuzi n’amashyamba.”

Kandida Depite w’iri shyaka Mugisha Alexis kandida avuga ko abaturage bagorwa n’ingendo cyane izo mu mazi mu gace ka Rubavu n’ahandi. Iri shyaka rivuga ko niritorwa rizategura uburyo bwo guha ubumenyi abatwara ayo mato, akiyongera kandi abayatega bagacibwa amafaranga make.

Akomoza aho iri shyaka ryavana amafaranga yo gukora ibyo risezeranya abaturage, avuga ko hazajya hifashishwa ingengo y’imari ya leta, dore ko leta ikoresha amafaranga ava mu misoro y’abaturage muri iyo ngengo.

Ibyo iri shyaka rivuga ngo bizagerwaho biciye mu gutora amategeko meza abereye Abanyarwanda.

Asaba abaturage kubatora kugirango bazabashe kubabaza ibyo ryabasezeranyije.

Ati “Nimutaduha amajwi ntimuzatwiahyuze ngo ibyo twavuze kuki mutabikoze. Turashaka amajwi yanyu tukabereka impinduka n’ikinyuranyo mu buryo intumwa za rubanda zajyaga zikoresha mu kuvuganira abaturage zihagarariye.”

Igikorwa cy’uyu munsi kiri kubera mu turere twa Rubavu na Nyabihu.

 

Ntakirutimana Deus