Green Party isanga itaravunikiye ubusa mu matora ya perezida

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda riratangaza ko ritaviriyemo aho mu matora ya perezida wa Repubulika aheruka, kuko ryari rishyize imbere inyungu z’abaturage biciye mu mpinduka ryifuzaga, risanga zimwe zarakozwe.

Ibi byatangajwe na Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’iri shyaka ubwo ryiyamamarizaga mu karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2018.

Habineza avuga ko muri ayo matora yiyamamajemo umwaka ushize, n’ubwo atabashije kuyatsinda hari impinduka ishyaka rye ryifuzaga zamaze gushyirwa mu bikorwa.

Atanga ingero z’aho bifuzaga ko uwishyuye mituweli atategereza igihe cy’ukwezi ngo abone kwivuza. Aha yerekana ko Guverinoma ibicishije mu kigo cyayo gishinzwe imicungire ya mituweli yagennye ko uwishyuye mituweli ahita yivuza.

Akomoza ku bijyanye no kurindisha u Rwanda icyogajuru, Habineza yerekana ko iki nacyo guverinoma iri kubishyira mu bikorwa, kuko byatangajwe ko u Rwanda rushobora kubona icyogajuru cya mbere mu 2020.

Ku bijyanye na pansiyo nabwo iri shyaka ryasabaga ko yongerwa, kuri uru rwegi ngo hari ibyakozwe, kuko yongerewe.

Ku bijyanye n’ubuzima nabwo ngo yasabaga ko buri kagari kagira ikigo nderabuzima, Habineza asanga leta iganisha ubuzima muri iki cyifuzo.

Dr Habineza

Amacumbi y’abakora mu nzego z’umutekano ni kimwe mu byo Green Party yashyiraga imbere ko izihutira gukemura. Yishimira ko guverinoma yatangiye kubyumva ndetse ikabishyira mu bikorwa, kuri ubu abapolisi bakaba baratangiye guhabwa amacumbi bubakiwe mu kigo cyabo kiri ku Kacyiru. Byakozwe mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017, ubwo Polisi y’u Rwanda yatahaga amacumbi azakira abapolisi 1500.

Ku bijyanye no gufungura abaturage, nabyo ngo hari abagiye bafungurwa.

Habineza ati ” Iby’amacumbi byabaye nyuma y’amezi nk’abiri gusa turangije ibikorwa byo kwiyamamaza. Hari n’ibindi byakozwe hari n’ibizakorwa… Amajwi yanyu twarayishimiye n’ubwo tutatsinze. Ntabwo twaruhiye ubusa kubera ibi byose byakozwe. ”

Akomeza avuga ko imigambi ishyaka ayobora rishyize imbere ari igamije impinduka mu Banyarwanda, no muri aya matora ateganyijwe imbere bateganyije iyo migambi.

Akomoza ku bijyanye no kuvanaho imisoro y’ubutaka yemeza ko ari gakondo y’Abanyarwanda itagomba gusoreshwa.

Nko mu karere ka Nyabihu agaragaza ko bazita ku kibazo cy’imirire mibi cyugarije abana benshi bari munsi y’imyaka 5 ku kigero kiri hejuru ya 48%.

Ku bijyanye n’igishya bazageza ku Banyarwanda nibatorwa, Habineza agira ati “Nimudutora tuzajya tuza tubagire inama kugirango itegeko niritorwa mwe kuryinubira.”

Ishyaka Green Party riri mu arimo kwiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko. Aya matora azaba tariki ya 3 Nzeri 2018.

Ntakirutimana Deus