Gakenke: Baca inyuma abo bashakanye bakaguza amafaranga abateza impagarara

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke bwahagurukiye ikibazo cy’abashakanye bihishanyaga bakajya kuguza amafaranga mu bimina babarizwamo batabyumvikanye bigateza amakimbirane hagati yabo.

Bamwe mu baturage batuye uyu murenge bagaragaza ko hari abagabo n’abagore bihisha abashakanye bakajya kuguza amafaranga ugasanga mu kwishyura hifashishwa umutungo w’urugo bahuriyeho nyamara nta nama bagiye mbere yo gufata iyo nguzanyo.

Uwitwa Twizerimana Phocas utuye mu kagari ka Nkomane muri uyu murenge avuga ko byamubayeho, ubwo umugore we basezeranye yajyaga mu kimina yabarizwagamo akaguza amafaranga ibihumbi 30. Si aho gusa yayagujije kuko ngo yafashe n’ideni ry’umuturage baturanye wamugurije 12. Uru rugo ngo rwishyujwe amafaranga asaga ibihumbi 120 umugore yagujije.

Uyu mugabo yaje gusanga ngo bari kumwishyuza amafaranga atazi uko yahawe umugore we wabwira abantu ko aguramo ibitoki akabyenga agacuruza inzoga. Byabaye ngombwa ko agurisha umurima yishyura amafaranga y’u Rwanda y’ideni urugo rwe rwari rubereyemo abagurije umugore we ndetse no kwishyura ibitoki yafashwe yiba.

N’ubwo yabashije kwishyura aya mafaranga ariko ngo iki kibazo cyateje ubwumvikane buke mu muryango, umugore arahukana agiye kumucyura aramubura.

Ati ” Yahukanye mu mpera za Kamena 2018 ngiye kumucyura bambwira ko batazi aho yagiye. Urumva yarampombeje; isambu yanjye yaragiye maze no kwishyura aragenda.”

Matarataza Boniface umugabo w’umugore wagujijwe aya mafaranga yemeza ko uyu mugore yabagujije ayo mafaranga batazi ko umugabo we atabizi.

Ati “Uriya mugabo yararubonye, umugore we yagujije amafaranga umugore wanjye arira cyane, njye nabonaga ari ubutekamutwe nsaba ko batayamuha, ariko umugore arayamuha ashaka kuvana amarira ye mu rugo.”

Akomeza avuga ko yumva ko uyu mugore yagiye aguza amafaranga menshi mu baturanyi, bikaba byaratumye yahukana kugeza ubu umugabo ntamenye aho aherereye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga Mukeshimana Alice avuga ko iki kibazo cy’abashakanye baguzaga amafaranga abantu ku giti cyabo cyangwa ibimina babarizwamo byari ikibazo muri uyu murenge ariko aho babimenyeye bafashe ingamba.

Ati ” N’ubu muri iyi minsi hari ikibazo nakiriye kimeze nk’icya Phocas njya kubaganiriza ku buryo bishyura ayo mafaranga. Ni bya bindi nyine iyo mu rugo batumvikana buri weae akora ibyo yishakiye. Naho ni umugore wayafashe, nyuma bajya kwishyuza umuryango ariko byatumye dufata ingamba zikomeye.

Uyu muyobozi avuga ko bagiriye inama abayobozi b’ibyo bimina kujya baguriza umwe mu bagize umuryango ari uko uwo bashakanye abyemeje, mu rwego rwo kwirinda ko havuka ibibazo nk’ibyo bahuye nabyo. Ibi ngo byatangiye gukorwa ku buryo hari amatsinda umwe mu bashakanye ashobora kujyamo kuguza amafaranga ntibayamuhe adasinyiwe na mugenzi we.

Bagiriye inama kandi abagize umuryango kujya babanza kuganira ku cyemezo runaka bagiye gufata no ku bijyanye no gucunga umutungo w’urugo, kuko hari abafata inguzanyo ugasanga uruhande rumwe ruvuga ruti ‘njyewe sinzi icyo agiye kuyamaza nta kibazo cy’amafaranga dufite mu rugo.”

Furere Wellars umuhuzabikorwa ushinzwe kurwanya ihohoterwa mu Mpuzamiryango Pro Femmes Twese hamwe avuga ko ihohoterwa mu muryango ari isoko y’ibibazo bishobora gutuma umuryango usenyuka bityo bikagira ingaruka ku gihugu no ku iteramere ryacyo.

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’imiryango itandukanye itayishamikiyeho yahagurukiye kurwanya ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo kuko aho ari usanga batagera ku iterambere.

Ntakirutimana Deus