Peru: Uwahoze ari perezida yapfuye yirashe

Uwahoze ari perezida wa Peru Alan Garcia yirashe n’imbunda arapfa.

Yirashe mu mutwe yanga ko yatabwa muri yombi ubwo yari mu rugo iwe. Uyu mugabo yari akurikiranyweho ruswa.

Abagize unuryango we batangarije itangazamakuru ko akimara kwirasa atahise apfa, ahubwo yajyanywe kwa muganga arembye nyuma agapfa.

Ubwo polisi yageraga iwe mu gitondo yasabye ko yahamagara avoka we nkuko le Monde dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Minisiitiri w’umutekano Carlos Moran ati “Yinjiye mu cyumba cye  afunga urugi, nyuma humvikanye urusaku. Nyuma abapolisi binjiye mu cyumba cye  bamubona  yicaye, afite igikomere mu mutwe.”

Perezida Garcia yayoboye Peru kuva mu 1985 kugera mu 1990 nyuma ava mu 2006 ageza mu 2011.Kuri ubu afite imyaka 69 y’amavuko. Ashinjwa kwakira amafanga ya gurupe y’abanya Brezil yitwa Odebrecht.Iyi ruswa yakoze no kuwamusimbuye Pedro Pablo Kuczynski kuva mu 2016-2018), kuwa Gatatu ushize yafunzwe by’agateganyo azira iki kibazo.

Uyu musaza w’imyaka 80  yahise ajyanwa kwa muganga  kubera umuvuduko w’amaraso mu mijyana y’umutima wari hejuru.

Aba bagabo bakekwaho kurya ruswa ya miliyoni 29 z’amadolari ya Amerika.

Sosiyete Odebrecht yakoresheje miliyoni 788 z’amadolari mu bihugu bisaga 10  itsindira amasoko rivuga.

Iyi sosiyete ishinjwa gushyira miliyoni 29 muri Peru hagati 2005 na 2014. Abayahawe ni Alejandro Teledo (2001-2006), Alan Garcia, Ollanta Humala (2011-2016) na Pedro Pablo Kuczynski.

Ntakirutimana Deus