Abatuye umurenge wa Bushoki bashenguwe n’amateka ya jenoside babonye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali

Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, usanga mu turere tumwe na tumwe itarakoranywe ubukana nk’ubwo yakoranywe i Kigali. Abatuye mu karere ka Rulindo batunguwe n’amateka babonye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’umurenge wa Bushoki mu karere k Rulindo, bwifuje ko abaturage batuye akagari ka Gasiza bakorera urugendo shuri ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali.

Ni urwibutso rwatangiye mu 1999 rugatahwa ku mugaragaro mu 2014 rushyinguyemo imibiri y’abatutsi biciwe muri Kigali basaga ibihumbi 250.

Abaturage 218 bahagarariye abandi mu masibo, urubyiruko, abikorera, abamotari ndetse no mu madini bo muri aka kagari basuye uru rwibutso kuwa Gatatu tariki 17 Mata 2019.

Mu gusura uru rwibutso bazengurukijwe mu bice birugize, ahari intwaro gakondo n’imbunda byakoreshejwe mu kwica abatutsi, amafoto y’abana  bishwe muri jenoside n’uburyo bwashegeshe benshi bishwemo.

Uwitwa Dusabimana Beatrice avuga ko yahabonye amateka akomeye, akagera aho agera akagira ubwoba.

Ati “Nabonye ubwicanyi bwakozwe muri jenoside biteye ubwoba ndetse n’ibikoresho byifashishijwe nari ntarabona. Nahabonye ubuhiri, imyambi, nahasanze amasuka, nikanze nari ngiye no gusubira inyuma ariko ndongera ndisubira, ndikomeza ndagenda.

Mugenzi we Gakwaya Tuyisenge Rica wacikiye ku icumu mu murenge wa Muhima muri Kigali ati “Utangira ureba uko ingengabitekerezo yatangiye, uko abakuru n’abato bahigwaga, uko jenoside yagenze n’uburyo abishwe bubashywe kuri uru rwibutso.”

Mukamana Laurence uhagarariye abarokotse mu kagari ka Gasiza avuga ko bungutse amateka menshi ababaje bageza ku basigaye aho batuye.

“Abayobozi baduteguriye igikorwa cyiza. Dusanzwe tubanye neza ariko birakomeza gutsindagira ubumwe, abahigwaga n’abarokotse jenoside babanye neza. Ariko hano twahabonye amateka ababaje dusshyira abandi.”

Asaba ko urwibutso rwa Bushoki rwakwitabwaho rugasakarwa.

Gakwaya avuga ko yakunze gusura uru rwibutso ariko igishya yabonyemo ari uko abantu bamaze kwiyubaka. Asaba abatarahigwaga kujya gusura ayo mateka, bakareba intwaro gakondo zakoreshejwe, abatabyemera bakabyibonera.

Dusabimana asaba ko mu nzibutso zo mu turere hajya hashyirwaho ibimenyetso, amafoto n’amashusho…

Basaba ko inzibutso zaho zajya zihora zifunguye zigasurwa n’abaturage kandi bagasobanurirwa amateka nk’uko bikwiye, bakurikije ibyo babonye kuri uru rwibutso.

Ku bapfobya jenoside ababwira ko bazajya gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali bakirebera uko yakozwe, imibiri n’ibikoresho bihari.”

Jenoside twajyaga tuyumva nanjye nkabaha ubuhamya bw’ibyo niboneye.

Pasiteri Mbanzabigwi Theoneste wo mu itorero ADEPR avuga ko barushijeho gusobanurirwa neza na jenoside bazasobanurira abo bayobora.

“Jenoside yatangiye gutegurwa kera ukurikije ibiri aha. Inzibutso zindi zibungabungwe nkarwo kandi hanashyirwe n’umuntu uzajya usobanurira abantu aho guhora zifunze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushoki Nzeyimana Pierre Claver avuga ko bateguye uru rugendo bagamije gufasha abaturage kugira ubumenyi burushijeho ku bijyanye na jenoside yakorewe abatutsi, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Ati ” Aba batari bake bari hano bazabashyikiriza abo basize mu ngo ukuri ku byabaye mu gihugu, hari igihe babwirwa ibintu batiboneye uko byagenze, cyane nk’aha ku rwibutso rukuru.

Asoza avuga ko abatuye uyu murenge mu byiciro bitandukanye ngo bazakomeza gusura inzibutso za jenosidr ndetse bagasura n’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, birebera uko jenoside yahagaritswe.

Urubyiruko rwo mu kagari ka Nyirangarama gaherereye muri uyu murenge ku cyumweru gishize rwasuye urwibutso rwa Kigali.

Ntakirutimana Deus