Nyamasheke: Umupfakazi wiciwe umugabo n’abana muri jenoside yishwe

Umukecuru w’imyaka 68 y’amavuko witwa Nyiranzaramyabera Speciose wiciwe abana n’umugabo muri jenoside yakorewe abatutsi yaraye yishwe umurambo we ubonwa munsi y’ikiraro.

Uyu mugore yari atuye mu kagari ka Raro mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke aho yari yarashatse, ariko yiciwe mu kagari ka Kigarama ari naho avuka.

Uyu abaye umuturage nk’uwa kane wiciwe muri uyu murenge mu myaka ibiri ishize.

Amakuru The Source Post yamenye iyakesha abatuye muri aka gace, ni uko uyu mubyeyi ejo yari yagiye mu nama ihuza abo mu miryango yarokotse jenoside yaberaga ku murenge wa Kanjongo.

Bivugwa ko ashobora kuba yarakubiswe ikintu mu mutwe kuko basanze yavuye amaraso mu mutwe…

Abatuye muri aka gace bari kugirana inama n’ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere ndetse n’inzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvenal yatangarije UKWEZI ko nyuma yo kumenya amakuru y’ urupfu rwa Nyiranzaramyabera bahise bajya gukorana inama n’ abaturage.

Yagize ati “Ubu turi mu nama n’ abaturage…Yaguye mu kagari ka Kigarama Umudugudu wa Gisagara. Amakuru tukiri gukurikirana ni uko yishwe mu ijoro yari avuye kuri SACCO avuye kureba amafaranga ariya agenerwa abageze mu zaburu ya VUP.”

Gitifu yakomeje avuga ko uyu mukecuru ejo bari kumwe mu nama ku murenge y’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mukecuru yavuye mu nama ahitira kuri banki kubikuza amafaranga y’ inkunga ya VUP igenerwa abageze mu zabukuru.

Magingo aya ntabwo haramenyekana niba ubu bwicanyi bufitanye isano n’ ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa niba ari ubugizi bwa nabi busanzwe.

Umurambo wa Nyakwigendera Nyiranzaramyabera wajyanywe mu bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ntakirutumana Deus