Kiliziya Notre Dame de Paris yasurwaga kurusha ahandi i Burayi yafashwe n’inkongi ikomeye

Kiliziya Notre Dame de Paris, inyubako ya mbere yasurwaga mu Burayi yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye yayifashe mu gicamunsi cy’uyu munsi, harakekwa ko yaba yatewe n’imirimo yo kuyisana.

Meya w’umujyi wa Paris yatangaje kuri konti ye ya twitter ye ko bari guhangana n’iyi nkongi ariko avuga ko ikomeye.

Inkongi yayifashe yahereye hejuru mu gisenge muri kiliziya imbere. Ubu hararangwa n’inkongi igaragara inyuma ndetse n’umwotsi mwinshi.

Ni inyubako yaganwaga na benshi mu Burayi. Yakira abantu ibihumbi 9, isurwa hagati y’abantu miliyoni 13 na 14 ku mwaka. Ibi biyigira ahantu h’ubukerarugendo hasurwa cyane mu Bufaransa no mu Burayi bwose muri rusange.

Iyi nyubako ifite amateka kuko yubatswe mu myaka 1000 ishize, by’umwihariko ikubakwa mu myaka 300.

Cathédrale Notre-Dame de Paris, iri muri Arikidiyoseze ya Paris yatangiye kubakwa mu 1163 .

Iyi kiliziya ifite izina ndetse n’ikirango gikomeye cya Paris. Iyi kiliziya yabereyemo iyimikwa rya Napoléon I mu 1804, aha kandi niho haririmbiwe magnificat ubwo umujyi wa Paris wabohorwaga mu 1944. Mu yindi mihango yahabereye ni iy’ishyingurwa rya Gen de Gaulle mu 1970 na Georges Pompindou mu 1974 n’iya François Mitterrand  mu 1996.

Ntakirutimana Deus