Musanze: Abaganga bacomokoye serumu muri se arapfa bituma umwana we abatakariza icyizere

Se yakubiswe n’abasirikare bariho mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, bamujyana kwa muganga amagufa asohoka mu mubiri, nyuma bamucomokoramo serumu arapfa.

Hari mu 1991, ni amateka Ngabonziza Louis yibuka nk’ibyabaye ejo. Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko yabigarutseho nk’uhagarariye imiryango y’ababuriye ababo mu bitaro bikuru bya Ruhengeri. Hari mu muhango wabaye kuwa Kane tariki 11 Mata 2019, ubwo hibukwaga abari abakozi, abarwayi n’abarwaza bazize jenoside mu bitaro bikuru bya Ruhengeri n’ibigo nderabuzima byayo,

Icyo gihe  Ngabonziza yari afite 21. Yarwaje se mu gihe cy’amezi ane mu bitaro bya Ruhengeri, byari bimwe mu bikomeye mu Rwanda.

Avuga ko se yavanywemo serumu n’abaganga batashakaga ko abaho dore ko yari yarafunzwe mu byitso by’inkotanyi, ari naho yaje gukubitirwa n’abasirikare babaga ku Mukamira. Muri iyo minsi kandi ngo ntiyahawe n’imiti bituma apfa nyuma y’iminsi ibiri.

Kuba abaganga bafite inshingano zo kurokora ubuzima bwa muntu, aribo bagize uruhare mu kwica abo bashinzwe, byatumye Ngabonziza abatera icyizere.

Ati ” Nababinaga nk’abicanyi bitewe n’uko bishe data. Nta muganga nabonagamo ubumuntu icyo gihe.”

Ubu ariko ngo abona basigaye bafite ubumuntu bitewe n’ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ndetse n’uburyo bagiye batozwa mu itorero.

Mukarutabana Béathe watanze ubuhamya nk’uwakoze muri ibyo bitaro kuva mu 1973 kugeza mu 1994 avuga ko hari abarwayi bagiye babura ubuzima kubera abaganga. Atanga urugero rw’aho bazaniwe inkomere z’abatutsi bari barokotse jenoside yabakorewe ku rukiko rukuru rwa Ruhengeri, aho kubavura bakabubakira amahema, ntibabiteho.

Muri ibyo bitaro kandi ngo wasangaga abakozi baho bararangaga abatutsi bahari, bakabasohora interahamwe zikabicira hanze. Abatutsi kandi ngo bakoraga muri ibyo bitaro ntibabaga borohewe, ntibagiraga ijambo kuko ngo bahoraga batotezwa.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr Muhire Philbert avuga ko hari isura mbi yagaragaye ku baganga kubera bagenzi babo bagize uruhare muri jenoside, ariko ngo yahindutse nziza kubera gahunda nziza ya leta iriho ubu.

Atanga urugero ko biswe impeshakurama(izina ry’ubutore), ngo basigasire ubuzima bwa muntu.

Akomeza avuga ko bafitiye umwenda abanyarwanda wo kubagaruramo icyizere bagombye kugirirwa nk’abaganga ndetse n’uko kubaka igihugu uko bikwiye.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze, Uwamariya Marie Claire yagaye imyitwarire mibi yaranze abaganga muri jenoside, yibutsa ab’ubu ko aribo bakwiye guhindura iyi sura, bakongera kugirirwa icyizere gikwiye nk’abasigasira amagara y’abantu.

Muri ibi bitaro hibukwa abantu 23 bazize jenoside barimo abakozi, abarwayi n’abarwaza. Iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya 8.

Ntakirutimana Deus