Perezida Sirleaf arangije manda ye  yirukanwa mu ishyaka ryamushyirishije ku butegetsi

Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf uri kurangiza manda ye yirukanywe mu ishyaka Unity Party ryamufashije kugera ku buyobozi bw’iki gihugu, azira kuba atarashyigikiye umukandida urikomokamo kugera ku ntebe nk’iye.

Iri shyaka ritangaza ko Sirleaf yakanguriye abaturage kudatora visi perezida we uherutse gutsindwa ubwo yahanganaga mu matora na Perezida George Weah watorewe kuyobora iki gihugu mu minsi ishize.

Madamu Sirleaf, yigeze  guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel, akongera akaba n’umugore wa mbere w’umunyafrika watorewe kuyobora igihugu ntiyashoboye kongera kwitoza ngo ayobore iki gihugu.

Umuvugizi w’ishyaka Unity Party yavuze ko Sirleaf yishe itegeko shinga ry’ishyaka  mu gihe yafashaga  Weah kwiyamamaza ku itike y’ishyaka Coalition for Democratic Change nkuko BBC yabitangaje.

Sirleaf ywamenyekanye cyane mu gihugu no mu mahanga yatumye igihugu gitekana nyuma y’imyaka myinshi kiri mu ntambara. Uyu mugore yatangiye kuyobora iki gihugu mu mwaka w’2006.

Azasimburwa kuri uyu mwanya na Weah  uzarahira muri uku kwezi. Ku bwa Sirleaf bizaba bibaye ubwa mbere ubutegetsi buhererekanywa mu mahoro muri iki gihugu, kuva mu 1944, iki gihugu cyashingwa n’abari abacakara muri Amerika.