Perezida Kagame yavuze ku ifatwa rya Kabuga na Rusesabagina ndetse n’abandi bataratangazwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku ifatwa rya Kabuga Felicien uvugwaho kuba umuterankunga wa jenoside yakorewe abatutsi, ndetse na Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha birimo iterabwoba n’ubwicanyi.

Ni mu kiganiro yagiriye kuri RBA aho yasubizaga ku bibazo bitandukanye yabazwaga ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2020.

Ku bijyanye n’ifatwa rya Kabuga uherutse gufatirwa mu Bufaransa, Kagame avuga ko imbaraga zakoreshejwe mu kumufata, atibwira ko ari nyinshi kuko ngo iyo ziza kuba zihari ziba zaratumye afatwa na mbere hose. Agasanga “harabayeho uburyo bwo gushaka kwigaragaza ngo icyo cyaha kive ku bandi… atatugwaho, azagwe ahandi atatugwaho, iyo minsi ya nyuma ashobore kuyikoresha ku gupfobya ya mateka[ya jenoside yakorewe abatutsi] yagizemo uruhare rugaragara.”

Ku bijyanye na Paul Rusesabagina, Kagame ntiyashatse kugaruka cyane ku bijyanye niba ibimuvugwaho ko yarokoye abantu cyangwa atabarokoye muri Hotel imwe y’i Kigali, kuko n’ubundi usanga abantu bavuga ibitandukanye kuri icyo gikorwa cyamugize “intwari”, yongeraho ikibazo atari uyu Rusesabagina ahubwo ari ibimurimo.

Kagame avuga ko Rusesabagina agomba gukurikiranwaho ubuzima bw’abanyarwanda akekwaho kumenera amaraso.

Agira ati “… Turi aho umuntu ashobora gukora ikintu cyiza kikamuha izina ryiza, ukoze ikibi kikamuha izina ribi…Muri we harimo ibindi bikubiyemo bitari gusa Rusesabagina.

Ni Rusesabagina witiriwe ibintu impaka zabaye ndende byaba aribyo atari byo, bimuha izina ko ari igitangaza ndetse akina n’amafirime ajyanye nabyo…. MINUAR n’abari bahari bazababaza. Ntibikunze kuntwarira umwanya…. ni indi debate. Ibyabaye bamwititira ibitari byo ni bibi ariko si icyaha twashingira urubanza ngo tugiye kuburana mu nkiko.

Umukuru w’Igihugu akomeza avuga ku bijyanye n’ifatwa rye no kugezwa mu Rwanda atigeze yerura uko byagenze, ariko akavuga ko Rusesabagina abaye yarahageze yishutse cyangwa ari abandi bamushutse ko icy’ibanze ari ikibazo agomba gusubiza cyo kubuza abanyarwanda amahoro no kubica, mu bitero byagabwe mu turere dutatu. Yongeraho ko nta cyaha cyakozwe ku bijyanye no kumugeza mu Rwanda kandi ko atashimuswe nkuko biri kuvugwa.

Ati “Ushobora kwizana ubishaka uzi n’icyo ukora icyo ari cyo, ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano, ubwo icyaha ni icyo kubeshya gusa, kuko kuva aho yavuye kugera hano nta cyaha cyigeze kibaho.”

Yungamo ati “Hari ikibazo agomba gusubiza….ibyo kwica abanyarwanda kubabuza amahoro, amaraso y’abanyarwanda afite kubera yatewe n’ibyo bibazo by’imitwe yari ayoboye agomba kubisubiza…..aho yavuye kugera hano nta cyaha cyakozwe.”

Kagame avuga ko mbere y’ifatwa rya Rusesabagina hari abandi bari bafatanyije bazahurizwa hamwe bagashinjanya. Aha yavuze abiyitaga ba Sankara ndetse n’abandi ateruye amazina yabo, bafashwe mu buryo busobanutse nabo bari mu migambi yo kwica abanyarwanda.

Muri iki kiganiro kandi yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, agaragaza ko u Rwanda rwifuza kubibanira neza, ariko ku babyifuza. Ikindi yavuze ku bukungu bw’u Rwanda, ingaruka bwagizweho na COVID-19 ndetse n’icyo igihugu gikomeje gukora mu kuziba icyuho cy’ubwo bukungu no gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda.

The Source Post