Ntibizagutangaze igihe na we[Padiri Nahimana] tuzaba tumufite hano nka Rusesabagina

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaburiye Padiri Thomas Nahimana muri iyi minsi uri gukwirakwiza “ibihuha byuko Perezida Kagame yapfuye” ko umunsi umwe ashobora kuzisanga yagejejwe mu Rwanda.

Mu minsi yashize, hagaragaye videwo yagaragaragamo Padiri Thomas Nahimana (waciwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda) abika  ‘Perezida Paul Kagame yapfuye’.

Ni amakuru (y’ibihuha) yacishijwe ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakabifata nk’ukuri, abandi babyamaganira kure ariko mu buryo bwa bucece.

Perezida Kagame yeruye kuri iki kibazo anaburira na Padiri Nahimana ko umunsi umwe ashobora kuzisanga yazanywe mu Rwanda ni mu kiganiro yagiranye na RBA.

Ati ” Ntabwo bintwarira umwanya, ibyo by’uwo mupadiri, usibye ko buriya na we ntibizagutangaze umunsi na we tuzaba tumufite hano nka Rusesabagina. Buriya na we abika abapfuye n’abo yica n’abo agira ate, ariko na we amaherezo ruzamugeraho….azisanga atazi uko yageze hano amaherezo.”

Akomoza ku bya Nahimana, yaburiye urubyiruko ko rugomba gusesengura ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Urubyiruko rujye rumenya gusesengura. Bajye bamenya ibishobora gushyirwa kuri izo mbuga, ibyateza ibibazo kurusha gukemura ibibazo.”

Yungamo ko “abantu babaho uko babayeho, ntabwo twabuza ababayeho uko babayeho mu buryo bw’imico mibi nk’iriya.”

Yongeraho ko uyu Nahimana akomeje kugenda akwirakwiza ibihuha, ku buryo ngo ashobora no kuvuga ko uwavugiye kuri RBA, atari Perezida Kagame.

Ati “Ibyo narabyumvise….. ariko n’ubu araza kukubwira ko uwo mwavuganaga atari njyewe, ko ari uwo dusa. Ava kuri kimwe akajya ku kindi.”

Umukuru w’u Rwanda yanavuze ko ubuzima ari ubuzima, umuntu ataba azi igihe amara ku Isi, ndetse ko n’abavuga ibyo bashatse  nabo batazi igihe bazamara ku Isi, niba ari imyuka runaka, asanisha ibyo avuga n’imvugo yo mu mugani wa Kinyarwanda, ko “urucira mukaso rugatwara nyoko.”

Nahimana wiyise “Umutaripfana ” akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu yanakoreyeno mirimo y’ubusaserodoti. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “LeProphete.fr” nkuko Kigali Today yigeze kubyandika

Icyo kinyamakuru (le prophete) ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru anenga ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse no “gutuka no kwandagaza” abayobozi b’u Rwanda.

Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.

Kiliziya Gatulika yitandukanyije nawe rugikubita

Padiri Nahimana n
Padiri Nahimana n’abo bafanyije kuyobora ishyaka Ishema

Padiri Nahimana wakoraga inshingano z’ubusaserodoti muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, aho yaje kuva ajya mu Bufaransa nyuma yo kuvugwaho imyitwarire itari myiza n’ukunyereza umutungo. Ageze no mu Bufaransa yakomeje iyo mirimo y’ubusaserodoti na politike.

Tariki ya 19 Mata 2013 uwari Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Jean Damascène Bimenyimana yafashe icyemezo cyo guhagarika Padiri Nahimana kubera gutandukira inshingano ze za gisaseridoti akijandika muri politiki y’ivangura.

Ashingiye ku mvugo n’inyandiko za Padiri Nahimana washinze “Ishema”, uwari Musenyeri wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thadee Ntihinyurwa yashimangiye ko Padiri Nahimana ntacyo yageza ku Banyarwanda.

Musenyeri Ntihinyurwa aganira na Léopold Gasigwa wakoze inkuru ndende “Documentaire” ifite umutwe “L’abscès de la Vérité-Ikibyimba cy’ukuri”, yagize ati “Sinumva ko ishyaka uriya mu padiri yashinze ryakunga Abanyarwanda.

Ntabwo mfite gahunda y’ishyaka rye, ariko nkurikije ibyo nagiye numva, nasanze ko atari ishyaka ryagira icyo rimarira Abanyarwanda”.

Nahimana,“Yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi ”

Ingengabitekerezo y’urwango ivangura ndetse n’ amacakubiri, ni byo byagiye biranga inyandiko za Padiri Nahimana zanyuze ku rubuga rwe rwa Le Prophete.fr.

NI nabyo byakunze kuranga imvugo z’uyu mupadiri mu biganiro yakunze kugirana n’ibitangazamakuru byo hanze. Ni nabyo ishyaka rye ryubakiyeho.

Muri Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa “Ikondera Infos”, Padiri Nahimana ashimangira ko yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.

Nubwo Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi buriho buyobowe na Perezida Paul Kagame ku kigereranyo kiri hejuru ya 85% nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje, Padiri Nahimana we akomeza kugaruka ku ivangura rye, avuga ko ari “ubutegetsi bw’agatsiko k’abasirikare bavuye i Bugande”.

Yagize ati “Ikibazo cy’u Rwanda ni ubutegetsi bw’agatsiko k’indobanure k’abasirikare b’Abatutsi baturutse Uganda akaba ari bo bikubiye ibyiza byose by’igihugu bagategekesha iterabwoba n’ikinyoma.”

Akomeza agira ati “inzego zose z’ubutegetsi Kagame yahisemo kuzishyira mu maboko y’Abatutsi.”

Nahimana ahakana Jenoside akanashyigikira ibikorwa bya FDLR

Padiri Nahimana atangaza ko ashyigikiye ibikorwa bya FDLR
Padiri Nahimana atangaza ko ashyigikiye ibikorwa bya FDLR

Mu mvugo z’uyu mu padiri ahakana ko Abatutsi bishwe guhera muri 1959 ngo “ahubwo bahunze ubutegetsi bw’Abahutu”, nyuma y’aho bakagaba ibitero yise iby’”inyenzi byo kumena amaraso y’inzirakarengane kugeza mu 1968”.

Mu mvugo ze zigaragaramo gupfobya Jenoside atangaza ko “igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside ari ubushinyaguzi” kuko bahora batabururwa kandi kigamije “inyungu z’amafaranga” aho imibiri isurwa igihugu kinjiriza amafaranga.

Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nini mu kwigobotora ingoyi y’amoko. Kuri Padiri Nahimana si ko bimeze.

Aganira n’ umunyamakuru wa Ikondera info, yagize ati “Abahutu hari igihe mbareba bakantera impuhwe. Abahutu ubu nibo bakwiye kuvugirwa.

Abahutu ni bo bakwiye kuvugirwa mu Rwanda kuko bafite ibibazo. simpakanye ko n’Abatutsi bafite ibibazo… abahutu ni exclus (barahezwa), abahutu baricwa.”

Ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, Padiri Nahimana avuga ko na bo ari Abahutu bakomeje guhezwa atitaye ku byaha ndengakamere bakoze.

Ati “FDLR Kagame arayikoresha cyane. Ayigira urwitwazo buri gihe ashaka kujya muri Congo. FDLR ni umutwe w’Abanyarwanda bakomeje gushyirwa ku ruhande nk’uko n’abandi bahutu bakomeje gushyirwa ku ruhande.”

 

The Source Post