Dufite amakuru ko abafungiye Kimisagara bicirwayo n’inzara bashaka gutoroka polisi ikabarasa, nikosore-Mukabunani
Hari abantu barazwa muri sitade bwacya bakabura amafaranga yo kwishyura (Amande). Abo rero dufite amakuru avuga ko bafungirwa mu mashuri harimo n’iriherereye Kimisagara mu mujyi wa kigali bakicirwawayo n’ inzara kuko batemerewe no kugemurirwa, aho rero nibwo iyi nzara ibishe bashaka gutoroka ngo babone icyo kurya Polisi ikabarasa, niba aya makuru twamenye ari ukuri turasaba Polisi gukosora”
Ibi bivugwa n’Umuyobozi w’ ishyaka ritavugarumwe na leta PS Imberakuri Hon. Christine Mukabunani mu kiganiro na Royaf Fm dukesha iyi nkuru.
Hon. Mukabunani akomeza avuga ko bamenye amakuru yuko hari abantu bafatwa bakabura amafaranga yo kwishyura Polisi ikabafungira ahantu hatandukanye harimo mu bigo by’ amashuri bakicwa n’ inzara bashaka kujya kubishaka bamwe mu bapolisi bakabarasa.
Akomeza avuga ko nka PS imberakuri basaba ko Polisi yareka guhana abantu bihanikiriye ndetse ishyiramo umujinya, akavuga ko basa n’abari kwihimura ku baturage bakoresha imbaraga zidakenewe.
PS imberakuri ivuga ko amafaranga acibwa abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda yashyizwe na Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu n’ ubuyobozi bw’ umujyi wa kigali ari menshi kuko abantu bamaze igihe kinini badakora nkuko bisanzwe.
Avuga ko bapolisi barasa abasivile ivuga ko bashaka kuyirwanya, Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya leta kuri iki Cyumweru Perezida Paul Kagame yavuze ko iki kibazo cy’aba bapolisi yacyumvise, ndetse ko yatanze amabwiriza ku buyobozi bukuru bwa Polisi ko gikwiriye gushakirwa umuti, kigacika burundu.
Muri iki cy’ umweru kandi umuvugizi wa polisi, CP John Bosco Kabera yatangaje koumupolisi ugaragaye akoresha imbara z’umurengera ahanwa, akavuga ko ahubwo polisi yo ifite umukoro wo kwerekana uburyo abo ba polisi bakurikiranwa abanyarwanda bakabimenya.
Itangazamakuru ryo mu Rwanda ntiryakunze gukurikirana imanza z’abapolisi bagiye bavugwaho kurasa abasivili.