Minembwe: Abanyamurenge bibasiwe n’ibitero byahitanye benshi

Abanyamurenge batatu biravugwa ko biciwe mu bitero umutwe wa MAI MAI wagabye mu mujyi wa Minembwe mu rukererera rw’ejo hashize.

Muri aka karere ka Minembwe gaherereye muri Kivu y’Amajyepfo haravugwa ibitero bw’uyu mutwe bamwe banavuga ko zaba zifatanyije n’ingabo za Congo.

Muri ibyo bitero batwitse inzu z’abahatuye bo mu bwoko bw’Abanyamurenge, basahura inka n’amaduka ndetse abaturage benshi bata ibyabo bahungira muri santere ya Minembwe.

Biravugwa ko uretse abahunze hari batatu bishwe, abandi bagakomereka nkuko The Source Post ibikesha Musirikari Muchembe, umunyamurenge uri i Minembwe.

Agira ati” Mai Mai  yo mu bwoko bw’Ababembe , Abapfurero n’Abanyindu bafatanyije na zimwe mu ngabo za Leta babyutse batugabaho ibitero batwika insisiro eshanu arizo: Gahwela, Gihanama,Musingi, Nganji, Kabingo.”

Yungamo ati “Abaturage benshi bahungiye Minembwe hagati tumaze kubona batatu bishwe n’inkomere 6 ,abandi bakwiriye imishwaro ntituzi aho baherereye”

Izi ntambara zimaze hafi imyaka itatu n’igice zibasira Abanyamulenge zimaze guhitana abasaga 400, abasaga ibihumbi 10 bavuye mu byabo. Hanyazwe inka zisaga ibihumbi 180 , insisiro 307 ziratwikwa.

Abanyamurenge bavuga ko bari gukorerwa jenoside, amahanga yirinze kugira icyo avugaho ndetse na leta yabo nkuko byemezwa na Bizimana Jotham ukurikirana ibibazo bibera i Mulenge.

Agira ati” Ni Jenoside ikorerwa ubwoko bw’Abanyamurenge ,yarateguwe kandi irimo gushyirwa mu bikorwa. Ingero twatanga ni nyinshi nuko hari ikinamico umuvugizi w’ingabo za Leta Capitaine Kasereka aherutse gukora avuga ko bigaruriye umujyi wa Minembwe wari ugiye gufatwa na Col Makanika Rukunda Michel uyobora Abaturage birwanaho kugira ngo badatega amajosi ngo barimburwe mu gihe mu by’ukuri aribo n’ubundi bahatuye…Nyuma y’iminsi itatu gusa bakaza kuhatwika kwica gusahura no kurimbura kandi barivugiye ko bahafite.

Bwana Jotham na Muchembe bakomeza basaba amahanga kubagoboka no guhana bamwe mu ngabo za Congo  zitiza umurindi imitwe ya Mai Mai bo mu bwoko bw’Ababembe, Abapfurero n’Abanyintu yifatanyije na Red Tabara, FOREBU na FNL yo mu Burundi.

Abanyamulenge bataye ibyabo bahungira Minembwe bugarijwe n’inzara , nta muryango n’umwe mpuzamahanga urabagoboka, bahora bagabwaho ibitero na Mai Mai aho bahungiye.