Kigali:IWACU Guest House yafashwe yiba amazi icibwa amande ya miliyoni eshatu
Itsinda ry’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) rishinzwe gukurikirana ubujura bw’amazi ryafashe Nshimiyimana Protais uhagarariye IWACU Guest House (lodge) iherereye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo gusanga yaranyujije itiyo mu butaka agafata amazi ku muyoboro wa WASAC (by-pass) ibifatwa nk’ubujura bw’amazi.
Yafatiwe muri iki cyaha gihanishwa amande ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuwa Gatatu tariki ya 09 Nzeri 2020.
Si ubwa mbere iyi nzu ikora ubucuruzi bw’amacumbi mu mujyi wa Kigali (lodge) ifashwe yiba amazi, kuko no muri Nyakanga 2020, abakozi ba WASAC nabwo bari babaciye amande ya miliyoni eshatu kuko icyo gihe babafatiye mu cyuho bakoresha amazi adaciye muri mubazi no kuyica nkana (mubazi).
Ubusanzwe iyi nyubako ifite ifatabuguzi ry’amazi 260510185 yanditse kuri Rukanda iherereye mu murenge wa Muhima, akagari ka Amahoro mu Mudugudu wa Amizero. Ariko uwitwa Nshimiyimana Protais niwe ukora ibyo bikorwa byo gucuruza amacumbi, akaba ari nawe wahise utangira gukurikiranwa kuri icyo cyaha.
Abajijwe impamvu biba amazi Nshimiyimana ucunga iyi nyubako avuga ko yaje kuyikodesha asanga ku ivomo (robinet) nta mubazi iriho bitewe nuko uwahozemo mbere atari yarishyuye amafaranga 750,957 Frw yaciwe nyuma yo gukoresha amazi nabwo atarabarwaga bitewe nuko bari barangije mubazi bityo ahitamo uburyo bwo kwiba amazi adafatiye ku nzira isanzwe ahubwo ashyiramo itiyo ye bwite kugira ngo ntage yishyura.
Agira ati “Njyewe nza nasanze uwahoze akodesha atarishyuye doreko WASAC yamubariraga agera ku bihumbi 750,957 ubwo nyine nshaka umukozi wanjye dushyiramo iriya tiyo wabonye itwara amazi mu nzu yose byaba mu bwogero (douche) ndetse no mu bwiherero”
Uhagarariye itsinda rya WASAC ryari muri iki gikorwa cy’ubugenzuzi Zirarushya Jean d’Amour avuga ko uwafashwe agomba kwishyura amande ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda nkuko biteganwa ku wafashwe akoresha amazi mu buryo butemewe.
Kayigire Patrick, umuyobozi w’akagari ka Amahoro aho iyi logi iherereye nyuma yo kwerekwa uburyo uyu musore yibyemo amazi avuga ko bidakwiye ko abaturage bakora ibikorwa nk’ibi kuko bigayitse.
Kubera ko yaciwe amande ntabashe guhita ayatanga, Nshimiyimana yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ishami rikorera mu murenge wa Muhima ari naho icyaha cyabereye.
WASAC isaba abafatabuguzi bayo kutiba amazi kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Iyo uwibye amazi ari umuturage usanzwe cyangwa bikagaragara ko yayakoreshaga imirimo yo mu rugo gusa, acibwa amande angana na miliyoni imwe gusa, agasabwa no kwishyura ingano y’amazi yibye.
Ariko iyo uwibye amazi akora ibikorwa bibyara inyungu nk’ubucuruzi, kubakisha, ikinamba n’ibindi, acibwa amande angana na miliyoni eshatu agasabwa no kwishyura ingano y’amazi yakoresheje muri icyo gihe cyose yayibaga.
Iyo uwafashwe yiba amazi adatanze ayo mande, ashyikirizwa inkiko akaregwa icyaha cyo kwiba amazi, aho iyo kimuhamye ahanishwa amande n’igihano cy’igifungo.
The Source Post