Ndizera ko u Bubiligi na EU bashobora kubwira Kigali kurekura Rusesabagina-Me Vincent
Me Vincent avuga ko ashaka kujya mu Rwanda kubonana n’umukuliya we avuga ko u Bubiligi bwamufataga nk’impunzi, ku masezerano mpuzamahanga ya Geneve agena iby’ubuhunzi. Akomeza avuga ko umurongo utukura warenzwe ku kibazo cya Rusesabagina.
Agira ati ” Ndizera ko guverinoma y’u Bubiligi n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi bashobora kubwira Kigali badaca ku ruhande, icya 1; kurekura Rusesabagina, icya 2; agasubira mu Bubiligi, icya 3; niba ubutabera bw’u Rwanda bufite ikirego bukagitanga, kuko ubutabera bw’u Bubiligi ntacyo burega Rusesabagina.”
Akomoza ku bijyanye n’ibyaha bikomeye Rusesabagina yavuzweho ubwo yerekwaga itangazamakuru, birimo iby’iterabwoba, Me Vincent avuga ko byerekana ko nta yubahirizwa ry’ihame ko utarahamwa n’ibyaha aba ari umwere, ahubwo ko byerekana ukuregwa (accusations de culpabilité).”
Rusesabagina aherutse gutangariza ikinyamakuru The East African cyamusuye aho afungiye, agitangariza ko yakiriwe neza.
Dosiye ya Rusesabagina yashyikirijwe urwego rw’ubushinjacyaha, ivuye mu bugenzacyaha.
Mu kiganiro cyaciye kuri televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ku rubanza rwa Callixte Nsabimana ‘Sankara’ (wemera ibyaha ashinjwa uko ari 17 birimo icy’iterabwoba) na Rusesabagina avuga ko bakoranaga, n’abandi bafashwe bakajyanwa mu Rwanda. Abo bari mu buyobozi bwa FLN ishinjwa kugaba ibitero byaguyemo abantu mu turere dutatu mu Rwanda, ku bufatanye n’amashyaka atandukanye akorera hanze y’u Rwanda.
Perezida Kagame yagize ati: “… bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi, ngira ngo muzi case y’uwitwa ‘Sankara’, hari n’abandi…”