Leta iri kureba uko gukoresha “ingufu z’umurengera cyangwa zica” ku mfungwa byakemuka

Intumwa nkuru ya Leta, ikaba na Minisitiri w’Ubutabera, Bwana Busingye Johnston yatangaje ko bari kureba uko gukoresha ingufu z’umurengera zica imfungwa cyangwa abagororwa byakemuka.

Ni mu gihe muri iyi minsi hari kuvugwa abaturage batandukanye bakekwaho ibyaha polisi y’u Rwanda itangaza ko yarashe bagapfa, bagerageza kuyirwanya cyangwa bagerageza gutoroka.

Ibyo kurasa aba baturage bimeze nk’ibyatumye hari abasa n’abigaragambiriza  ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bandika basaba polisi guhagarika ibikorwa nk’ibyo ngo batishimira, ahubwo ikaba yakoresha ubundi buryo.

Bahereye ku muturage uherutse kurasirwa mu karere ka Ngoma bivugwa ko yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kandi ngo agashaka kuyirwanya, maze umupolisi akamurasa agapfa.

Undi ni uwari mu mashuri ya Kimisaga mu Mujyi wa Kigali warashwe agapfa, bivugwa ko yageragezaga gutoroka.

Ibyo byatumye umwe mu bari muri iyo nkundura yo gusaba polisi kutarasa mu cyico yandikira minisitiri w’Ubutabera kuri twitter we n’abandi benshi mu butumwa busa bugira bati “Nyakubahwa Minister, dore ngaba abandi bana bategereje kuraswa biswe abajura. Mbibutse ko bamaze iminsi irenga 7 mu mashuri ya Kimisagara bategerejwe kuraswa gusa, ntabwo bagezwa imbere y ubushinjacyaha, gahunda ni ukuraswa, nyamuneka mubatabare🙏🙏🙏😰😰.

Bukomeza bugira buti “Nyakubahwa Minister, icyiza mwakora ni ugufata ababikoze bakajyanwa mu nkiko, reka nkwibutse ko uri prosecutor general niba warabyibagiwe, ufite ubushobozi bwose bwo kubikora 100%, reka duhere ahongaho, nibura babere urugero abandi… Mbaye mbashimiye ku bw’igisubizo cyanyu cyiza.

Bamwe bahise babahata ibibazo bigamije gutuma basobanura ikigaragaza ko bategereje kuraswa. Abandi bibaza uburyo abantu bagaragaye muri videwo bambaye ipingu rimwe ari babiri bagerageza gutoroka, polisi ntibafate.

Ibyo byatumye Bwana Busingye unayobora Minisiteri ifite polisi mu nshingano zayo abasubiza ko hari ibigiye guhinduka. Ati “Gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa/abakekwa, ntibyemewe n’amategeko kandi ntibikwiye.

Turakorana na Polisi y’u Rwanda n’inzego bireba iki kibazo gikemuke binyuze muri politike n’imikorere, gukaza kubibazwa kw’ababikora, amahugurwa no gukaza ubugenzuzi.

Busingye asaba ko RIB izakora iperereza ku bikorwa bitandukanye byagiye bivugwa kuri bamwe mu bapolisi, bityo isaba uwaba afite ibikorwa bigaragaza iyo myitwarire kuri videwo (amashusho) , amafoto n’ibindi kubigaragaza.

Ikiganiro kuri twitter na Minisitiri Busingye

Hejuru ku ifoto : Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson iburyo n’umuyobozi mukuru wa polisi DCG Munyuza Dan(Foto James)

The Source Post