Perezida Kagame yakozweho Filimi yereka Isi ibyiza by’u Rwanda
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika filime mbarankuru igaruka ku isura y’u Rwanda muri ibi bihe bya vuba. Iyi film yibanda ku bukerarugendo, ku nshuro yayo ya mbere yamurikiwe mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe za America.
Peter Greenberg, ni we wakoze iyi filime irimo urugendo rudasanzwe yakoranye na Perezida Paul Kagame mu gihe cy’icyumweru yamaze mu Rwanda.
Uyu Peter Greenberg akaba ari umunyamakuru umaze kumenyekana cyane kubera gukora inkuru zicukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo.
Muri aya mashusho, Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye, harimo muri Pariki y’Ibirunga basura ingagi; banyura mu Kiyaga cya Kivu; bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway’ ndetse banasura Pariki y’Akagera icumbikiye zimwe mu nyamaswa zifite ubuzima bwihariye n’iz’inkazi muri Afurika.
Yerekana kandi ibice by’umujyi n’icyaro muri iki gihugu cyanyuze mu mateka mabi ariko kuri ubu kikaba “kirangwa n’amahoro ndetse ari hamwe mu duce twiyubashye duteye imbere muri Afurika.”
Iyi filime mbarankuru Greenberg yise “Rwanda: The Royal Tour”, izajya hanze ku mugaragaro ku wa 26 Mata 2018 kuri televiziyo ya PBS ikorera i Arlington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikazatambuka no kuri televiziyo y’u Rwanda ku wa 5 w’iki cyumweru.
Mu kwamamaza ibyiza by’u Rwanda hajyaga hifashishwa abantu bazwi barimo abahanzi n abandi batari ku rwego rw’umukuru w’igihugu.
Ntakirutimana Deus