Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ntiyumva kimwe imikoreshereze y’ingengo y’imari ihabwa

Imiryango nyarwanda itari iya Leta ntihuza ku ngingo iri mu mushinga w’itegeko rigenga iyi miryango igena uburyo yajya ikoresha ingengo y’imari yayo. Iyi ngingo igena ko 30% yajya akoreshwa mu bijyanye n’imishahara igice kinini kingana na 70% kikifashishwa mu bikorwa by’abaturage.

Iyi ni imwe mu ngingo zatinzweho ku wa Kane tariki ya 26 Mata 2018, ubwo iyi miryango yahuraga n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere(RGB) barebera hamwe ibitekerezo iyi miryango isaga 200 yatanze ku mushinga w’itegeko rigenga iyi miryango mu Rwanda. Iyi ngingo yatinzweho iri mu mushinga w’iri tegeko mu ngingo ya 27 mu gika cyawo cya kane.
Mu bitekerezo byatanzwe n’abahagarariye iyi miryango, abenshi ntibemera iyi ngingo, bagasaba ko imiryango bahagarariye yarekerwa uburenganzira bwayo ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari iba yagennye, ariko hirindwa isesagura n’inyerezwa ry’uwo mutungo.

Bamwe bagaragaje ko ubu buryo bwigeze gukoreshwa muri Ethiopia ariko ngo ntibwubahirizwe cyane ku bijyanye n’igice cyahariwe imishahara, nyuma bukaza kuvanwaho.

Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda, Mahoro Eric avuga ko asanga iyi ngingo itari ikwiye kureba imiryango yose muri rusanga kuko ngo hari ikora ibikorwa bitandukanye. Atanga urugero ko uwo ayobora ufasha mu komora ibikomere bisaba gukoresha ababizobereyemo usanga kubifashisha n’ingengo bisaba bitajyana n’icyemezo cyo gukoresha 30% by’iyo ngengo mu guhemba abakozi.

Ati “ Iri janisha byaba byiza ritaje muri iri tegeko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Umuhuza, Kayitesi Mathilde avuga ko abanyamahanga babatera inkunga babagenera amafaranga yo gukoresha batagomba kurenza. Akibaza uko byagenda mu gihe iyi ngingo yaba yemejwe mu itegeko rishya.

Ati “ Ndabona atari igihe cyo kubikora kuko nta n’amafaranga dufite. Imiryango myinshi irakoresha amafaranga y’imishinga kandi baba baramaze kumvikana ku mikoreshereze y’ayo. Ikigaragara nashimye ni ukwerekana ibyo dukora, kwerakana uburyo dukoresha amafaranga dufite cyangwa duhawe bitewe n’imiterere yacu, bitewe n’ikigambiriwe. Ikizerekana ko dukorera abaturage ni uko tuzagaragaza ubushobozi dushyira mu bikorwa ibyabo. Mbona ko ari uburyo bwo kunoza imikorere, ariko nta cyatangaza ko mu bantu habaho abakora neza n’abakora nabi. Ni uburyo bwo gufasha abantu kubahiriza amategeko. Amategeko nayo ni nk’amasezerano(contract).”

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya COCOAIB, Umuryango ufite inshingano zo gukorera ubuvugizi abaturage, Ndinda Innocent asanga inyungu z’umuturage zikwiye kujya imbere kurenza umushahara w’abayobozi. Ati « Nta mwanzuro twabifatiye kuko bazabinononsora, ariko ikigaragara ni uko ibyo dukora byose tubikora mu nyungu z’umuturage . Ntabwo tuba tugomba kwirebaho, ahubwo ibikorwa biteza imbere abaturage.

Yongeyeho ati « Ndakeka ko kuvuga 30% bigenda mu birebana n’imishahara ibyo ababishinzwe bazabireba, ariko nka Sosiyete Sivile dushyigikiye ko ibikorwa bijya ku baturage, aribyo byafata ijanisha rinini kurusha amafaranga agenda ku mishahara, kuko ntabwo twaba turi gusubiza bya bibazo abaturage bafite kandi dushaka kubazamura mu bushobozi no mu mibereho myiza yabo. »

Asoza avuga ko itegeko rizasohoka risubiza ibyifuzo umuturage agomba guhabwa.
Hari imiryango igaragara ko abantu bashobora kuyishinga bitewe n’inyungu zabo bwite, n’ishingwa igamije kuzamura abaturage.

Icyifuzo cy’uko ibiri muri iyi ngingo byakwemerwa abihurizaho n’Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango Nyarwanda itagengwa na leta, Sekanyange Jean Leonard wasabye abayobora iyi miryango kwirinda ko bakora imishinga bireba, kuko ngo hari imiryango igira amafaranga ariko ntigaragaze ibikorwa.

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’ Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango itari iya Leta,Kangwagye Justus avuga ko hari ibyo uwahaye amafaranga umuryango runaka yifuza, hakaba hari n’icyo ingingo y’umushinga w’itegeko ubivugaho, ariko bishobotse 100% by’iyi ngengo y’imari byagenerwa abaturage.

Ati “ Hari igihe ibyo wifuza batabikwemerera, iyo batabikwemerera bakakubwira ngo 30% bizajye mu buyobozi, 70% bijye mu baturage, wumvise ko umuryango atari umwe….icyavuyemo ni uko twamenye ko ubudasa bw’imiryango ari bwo bwuzuzanye bwacu, ari nazo mbaraga zacu. Umubare si wo uheraho udufunga, ahubwo gutekereza gukorera abaturage tukabakorera neza nicyo gikomeye.”

Akomeza avuga ko inzego zizafata ibyifuzo, zizahitamo mu bushishozi bwazo igikwiye, n’ubwo asanga bishobotse 100% by’ ingengo y’imari y’iyi miryango yajya mu baturage.

Ati “ imiryango Nyarwanda mbere y’uko abakoloni baza yakoreraga abanyarwanda ikaba mu banyarwanda, n’ibyo by’amafaranga byagiye biza byaje nyuma. Twasaba ko imiryango itari iya leta yajya itekereza abo ikorera mbere yo gutekereza imodoka bagendeyemo cyangwa se n’ibindi byo kumera neza, niyo mpamvu wigeze kumva abenshi bahagarariye ubuyobozi bagiye bifuza ko umubare w’amafaranga afasha ubutegetsi[bw’iyo miryango] yagabanuka.”

Iyi miryango yari isanzwe igengwa n’itegeko ryashyizweho mu mwaka w’2012. Zimwe mu ngingo ziri tegeko ziri kuganirwaho ngo zivugururwe, harimo iy’umubare w’abantu bakwiye mu gushinga umuryango bavuye kuri 3 bakagirwa 9.

Ntakirutimana Deus