Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi bashya mu myanya abandi barasezererwa

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki ya 27 Mata 2018 yashyize abayobozi bashya mu myanya abandi ibemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi mu gihe hari n’abo yasezereye.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Mata 2018.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje ubutaka bwegurirwa Minisiteri y’Ingabo.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’igihe giciriritse (Budget Framework Paper) hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’Ingengo y’Imari ya 2018/2019 – 2020/2021.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo ya 5 n’iya 6 ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye uburenganzira bw’umwana.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Impano yashyiriweho umukono i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Mata 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), nk’urwego ruyobora Ikigega gihuriweho n’Abaterankunga bagamije kuzamura urwego rw’imirire n’uburyo bw’iterankunga ku isi, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni makumyabiri n’eshatu z’Amadolari y’Abanyamerika (23.000.000 USD) yo gushyigikira umushinga wo gufasha abatishoboye.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

a) Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara igenerwa abashakashatsi bo mu Kigo gishinzwe Iterembere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB);

b) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Serivisi z’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (PRIMATURE);

c) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI);

d) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB);

e) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB);

f) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR);

g) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KAKYIRE Godfrey wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

h) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana TAYARI KANYAMANZA Jean Claude wari Umuyobozi w’Ishami “Sales and Markerting” mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

i) Iteka rya Minisitiri w’Intebe risezerera nta mpaka Madamu ATUKUNDA Linda Grace wari Contract Drafting Analyst/ Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera.

7. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

1. Muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR): Abagize Inama y’Ubutegetsi

– Bwana RWANGOMBWA John, Perezida;

– Madamu NSANZABAGANWA Monique, Visi Perezida;

– Bwana RUGWABIZA Leonard;

– Madamu HABIYAKARE Chantal;

– Bwana MURENZI Ivan;

– Madamu MURANGWA Hadidja;

– Madamu KEZA Faith;

– Dr. MUSAFIRI Ildephonse.

2. Muri Minisiteri y’Ubutabera

Madamu MUKESHIMANA Béata: Umunyamabanga Uhoraho.

3. Mu mu Kigo gishinzwe Iterembere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB)

a) Dr. KARANGWA Patrick: Umuyobozi Mukuru (Director General);

b) Dr. UWITUZE Solange: Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu by’ubworozi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi (Deputy Director General in charge of animal resources research and technology transfer);

c) Dr. BUCAGU Charles: Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu by’ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi (Deputy Director General in charge of agriculture research and technology transfer);

d) Madamu MUSHIMIYIMANA Pauline: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange (Corporate Services Division Manager).

4. Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA)
a) Bwana Harelimana Jean Bosco: Umuyobozi Mukuru (Director General);

b) Madamu MUGWANEZA Pacifique: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’amakoperative (Cooperatives Inspection Division Manager).

5. Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)

a) Bwana RUGWABIZA MINEGA Leonard: Economic Advisor;

b) Madamu RWAKUNDA UMULISA Amina: Chief Economist;

c) Bwana KALISA Thierry: Senior Economist;

d) Bwana MUNYANEZA Evode: Deputy Accountant General;

e) Bwana NDAYISENGA Jean Bosco: National Programs & Projects Monitoring Division Manager.

6. Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB)

Bwana NDIKUMANA André: Chief Finance Officer.

7. Muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC)

a) Madamu BURAYOBERA UMUZAYIRE Bibiane: Visi Perezida (Vice Chairperson);

b) Madamu KAYUMBA KANJERU Rose: Legislative Drafting Analyst.

8. Mu Kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

a) Bwana NKURIKIYINKA Janvier: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange (Corporate Services Division Manager);

b) Madamu MURUNGI Joan: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho (Head of Curriculum, Teaching and Learning Resources Department);

c) Dr. SEBAGANWA Alphonse: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi (Head of Department of Examinations, Selection and Assessment).

9. Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR)

Madamu UWAMAHORO Jocelyne: Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.

8. Mu bindi :

a) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 21 Kanama 2018, u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika ku ruhare rw’Urubyiruko mu bikorwa by’Ubuhinzi n’Ubworozi. Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Urubyiruko mu bikorwa by’Ubuhinzi n’Ubworozi: Umusingi ukomeye mu guca burundu inzara n’ubukene muri Afurika, binyuze mu kwitabira ikoranabuhanga no guhanga imirimo mishya.”

b) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 4 Gicurasi 2018 u Rwanda ruzakira Inama ya 23 y’Inteko y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga wa za Gasutamo zo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo/ Governing Council Meeting of the World Customs Organization, East and Southern Africa (WCO-ESA) n’Inama ya 28 y’Abagize Itsinda Nyobozi ry’uwo Muryango mu Karere/Regional Steering Group (RSG) World Customs Organisation, kuva ku itariki ya 30 Mata kugeza ku ya 2 Gicurasi 2018. Izo nama zombi zizabera muri Kigali Convention Center.

c) Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko gahunda ngarukamwaka y’Ingabo z’u Rwanda, igamije gukora ibikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage yitwaga Army Week yahinduye izina, ikaba yitwa “RDF CITIZEN OUTREACH PROGRAM”. Muri uyu mwaka, Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, muri iyi gahunda, zateguye ibikorwa bikurikira mu Gihugu hose: kuvura abarwayi ku buntu, kubaka ibyumba by’amashuri, kubakira abatishoboye amacumbi, kubungabunga ubuzima, kwita ku isuku n’isukura no kugira uruhare mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Ibyo bikorwa byatangiye ku itariki ya 20 Mata bizageza tariki ya 30 Nyakanga 2018.

d) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

– Kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 20 Gicurasi 2018, u Rwanda ruzakira irushanwa ya CECAFA ku rwego rw’abagore/CECAFA Women Challenge Cup rizabera kuri Sitadi ya Kigali i Nyamirambo. Aya marushanwa yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na CECAFA. Amakipe azitabira iryo rushanwa ni ayo muri Djibouti, Ethiopia, Kenya, Sudan, Tanzania, Uganda, Zanzibar n’u Rwanda.

– Ku itariki ya 20 Gicurasi 2018, u Rwanda ruzakira isiganwa ku maguru rya 14 ryitwa Marato Mpuzamahanga y’Amahoro/Kigali International Peace Marathon rizitabitwa n’abantu bagera ku 8000.

e) Minisitiri ushinzwe w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyerekeye ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Gihugu, ibyakozwe mu rwego rwo kugoboka abibasiwe n’ibyo biza n’ingamba zafashwe mu guhangana nabyo.

f) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2018, u Rwanda ruzakira Inama yo ku rwego rwa Afurika iziga ku micungire y’umutekano w’Indege/Joint ICAO/RCAA Aviation Safety Management Symposium. Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre, ku nsanganyamatsiko igira iti: Gusuzuma ibimaze kugerwaho mu byerekeye imicungire inoze y’umutekano w’indege.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange Kayisire, Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Ntakirutimana Deus