Perezida Magufuli na Martin Ngoga bazaganira ku bibazo byugarije akarere

FILE-In this file photo of Friday Oct.23, 2015, President John Pombe Magufu during a rally in Dar es Salaam, Tanzania. At first the new president of Tanzania appeared keen on smashing corruption and wasteful government spending, capturing the imagination of many with austerity measures such as the prohibition of unnecessary official trips abroad. Then came the decrees such as a ban on all opposition rallies until 2020 and a tough new cybercrimes law under which some Tanzanians have been charged with insulting President John Pombe Magufuli in Whatsapp chats. (AP Photo/Khalfan Said)

Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yasabye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EALA)Umunyarwanda Martin Ngoga ko bazahura bakaganira ku bibazo bikunze kugaragara muri aka karere n’uko byatorerwa umuti.

Yabimwemereye ubwo yagezaga ijambo ku bagize iyi nteko ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mata 2018. Muri igikorwa cyabereye i Dodoma, ku murwa mukuru wa Politiki w’icyo gihugu.

Yibukije abadepite bahagarariye ibihugu bitandatu bigize uyu muryango (EAC) ko bahamagariwe kubera abaturage b’ibihugu byabo abavugizi kugirango ibibazo by’umutekano muke bafite birangire

Ati “Nta na hamwe mufite muhungira ingorane z’abo muhagarariye mu karere kose.”

Perezida Magufuli yakomoje ku mibanire ya EAC ‘itifashe neza’

Uyu muyobozi kandi yakomoje kandi ku kibazo cy’imibanire itifashe neza mu bihugu bigize EAC nkuko bigaragara mu nkuru ya VOA.

Ati “Ni mwe mugomba gushakira umuti iki kibazo, hari ibibazo by’intambara, murabizi namwe ahari intambara zihitana abantu. Ikindi ni ubumwe hagati y’Abanyafurika y’i Burasirazu guhera ku bakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abadepite n’abandi cyane cyane rubanda rugufi.

Magufuli yaranavuze ikibazo cy’ubukungu yibutsa ko akarere gakizeariko abaturage batabona inyungu ziva muri ubwo bukire.

Aba badepite bashimye perezida Magufuli, bamwemerera ko bafite uruhare rukomeye mu gushakira umuti ibibazo biri muri aka karere.

Ntakirutimana Deus