Perezida Kagame yagize Me Evode Uwizeyimana senateri

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Me Uwizeyimana Evode  wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, senateri mu basenateri bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

Muri rusange Perezida Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane bashya, barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre wayoboraga Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA)Uwizeyimana Evode wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera. Hari kandi Kanziza Epiphanie na Twahirwa. Andre.

Me Uwizeyimana yavuye ku mwanya yariho ubwo yemeraga ko yahutaje umusekirite wari mu kazi ke, amusaba imbabazi nyuma asezera  mu kazi yarimo.

Uwizeyimana yaje mu Rwanda avuye hanze yarwo aho yari mu mashyaka anenga u Rwanda aho yumvikanaga kanshi asesengura ku bivugwa ko bitagenda ku Rwanda.

Evode Uwizeyimana yinjiye mu bagize guverinoma mu 2016 ubwo hashyirwagaho umwanya w’umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, umwanya utari uriho mbere.

Yari amaze imyaka ibiri agarutse mu Rwanda, aho yashyizwe muri komisiyo yashinzwe kuvugurura itegeko nshinga ryatowe mu 2015.

Kanziza Epiphanie ni muntu ki?

Kanziza Epiphanie yavutse 1972 mu muryango w’abana 7 mu murenge wa Gatunda akarere ka Nyagatare.  Amashuri abanza yayize kuri groupe scolaire Mutumba Nyagatare,  ayisumbuye ayiga Notre Dame du Bon Conseil Byumba  muri normal technique, akomereza muri Kaminuza yigenga ya Kigali mu ishami rya Relation Internationale (Imibanire y’Ibihugu).