LODA isanga abaturage batazongera kurwanira ibyiciro by’abakennye cyane
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze-LODA gisanga abaturage batazongera kurwanira kujya mu cyiciro cy’abatishoboye kubera yuko icyo kigo cyasobanuye abakwiriye guhabwa ubufasha mu gihe abandi basabwa kwishakamo ubushobozi, ikindi ni uko ibyo byiciro atari byo bizaherwaho mu bufasha bumwe na bumwe buhabwa abaturage, burimo guhabwa inguzanyo yo kwiga[buruse].
Ibi bisobanurwa n’Umuyobozi Mukuru wa LODA, NyinawagagaClaudine avuga ko guhera muri uku kwezi k’Ukwakira 2020 bagiye gutangira kuzenguruka uturere ku bijyanye no kunoza iby’ibyiciro by’ubudehe, mu kuyabona bakazifashisha abayobozi b’amasibo.
Ahereye ku bijyanyye n’uko ibi byiciro bizanozwa, Nyinawagaga asanga abaturage batazongera kujya barwanira kujya mu byiciro by’abakenne cyane.
Agira ati “Mu kwezi kwa Mutarama 2021 ni bwo Minaloc [Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihug] izasobanura neza icyo ibyiciro by’ubudehe bizakoreshwa…”
Yakomeje agira ati “Mu kwezi kwa Mutarama 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (mu mabwiriza ya Minisitiri) izasobanura neza icyo ibyiciro by’ubudehe bizakoreshwa…”
Akomeza avuga ko bizeye ko abantu batazongera kurwanira kujya mu byiciro runaka by’abakennye kuko hari aho byagiye binozwa bagereranyije na mbere, aho ibyiciro by’ubudehe byajyaga bishingirwaho mu gutanga serivisi zimwe na zimwe ku baturage zirimo iyo kuguriza abanyeshuri amafaranga y’ishuri[buruse]. Ni ikibazo abanyarwanda bakunze kugaragaza ko kibabangamiye mu bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe, bityo ugasanga hari abarwanira kujya mu byiciro bibahesha ayo mahirwe.
Agira ati “Nta muntu uzabirenganiramo, abantu barwaniraga ibyiciro by’abakene bitewe n’ubufasha bahabwaga nko kwivuza, buruse yo kwiga, ariko ibyo byakuweho, bizasobanurwa neza mu mabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Mutarama 2021”.
Ibyiciro by’ubudehe byarahindutse biva ku cya 1,2,3 n’icya 4 aho ubu byabaye 5 kandi bibarwa hakoreshwa inyuguti A,B,C,D na E.
Minaloc isobanura ko hari icyiciro A cyangwa cy’abakize cyane. Icyo kirimo ababasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atandatu (Frw 600,000) haba ku mushahara bahembwa, umutungo winjira uva mu bindi bikorwa, umuntu ufite ubutaka mu Mugi bungana na Ha 1 no kuzamura cyangwa afite ubutaka mu cyaro bungana na Ha 10 no kuzamura, cyangwa akaba abasha kwinjiza ariya mafaranga mu bikorwa by’ubworozi.
Ikiciro B kirimo abinjiza kuva ku Frw 65,000 kugera ku Frw 600,000 muri bwa buryo twavuze haruguru. Gusa bibazwe mu butaka, umuntu agomba kuba afite Ha 1 kugera kuri Ha 10 mu cyaro cyangwa afite Metero kare 300-kugera kuri Ha 1 mu Mugi.
Ikiciro C ukirimo agomba kuba yinjiza hagati ya Frw 45,000 na Frw 65,000 byabarwa mu butaka akaba afite ½ cya Ha 1 kugeza kuri Ha 1 mu cyaro cyangwa akaba afite Metero kare 100 kugeza kuri Metero kare 300 mu Mugi.
Ikiciro D kirimo uwinjiza Frw 45 000 no gusubiza hasi ku mwezi. Byabarwa mu butaka akaba afite ubuso buri munsi ya ½ cya Ha 1 mu cyaro n’ubuso buri munsi ya metero kare 100 mu Mugi.
Ikiciro E ari nayo kirimo abafashwa, ni icyiciro kihariye kirimo ingo z’abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.
Muri iki kiciro harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.
Harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango. Harimo kandi urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi akaba adafite ikindi akuraho ibitunga abagize umuryango.