Itike y’urugendo ku batega imodoka rusange ishobora kugabanuka vuba

Mu gihe bamwe mu banyarwanda bari barakangaranyijwe n’ibiciro byo gutega imodoka rusange kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hari umwuka yuko bigiye kugabanuka.

Izamurwa ry’ibiciro ku batega imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ryari ryatewe no kwirinda COVID-19, guhera muri Mata 2020, ubwo hafatwaga ingamba ko abantu bagenda mu modoka ari 50% by’abari basanzwe bazigendamo.

Ibyo byatumye itike yiyongera ku buryo bukurikira. Kuva i Muhanga ugana Kigali yari asanzwe ari amafaranga y’u Rwanda 1050 yaje kuba 1490Frw, Kigali-Musanze yari 1930 aba hafi 2800Frw n’ahandi hose yagiye yiyongera.

Iyi tike ishobora kugabanuka mu gihe cya vuba nyuma yuko inama y’abaminisitiri yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizajya zitwara abantu zagenewe 100% ku bagenda bicaye gusa. Imodoka zitwara abagenda bicaye n’abahagaze, abicara bazaba 100% abahagarara babe 50%.

Ibi byose ariko bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, arimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki neza kenshi ndetse no guhana intera aho bisabwa.

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri

Utubari tuzakomeza gufunga…

Inkuru irambuye turacyayikurikirana…