Byinshi ku bizashingirwaho mu gushyira abaturage mu byiciro bishya bihuje n’ibyifuzo byabo
Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko ibyiciro by’ubudehe byakoreshwaga mbere bigiye gusimburwa n’ibishya bitagizwe n’imibare ahubwo n’inyuguti, bijya guhuza n’ibyo abaturage baganirije itangazamakuru.
Leta yasobanuye ibizashingirwaho birimo amafaranga umuntu yinjiza n’imitungo afite biri mu buryo bukurikira:Mu byiciro bishya A na B hazaba harimo abafite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza imitungo kandi bashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose; naho C na D habemo abashobora gufashwa kwivana mu bukene biciye muri gahunda zashyizweho. Izo ngo zizajya zisinyana Imihigo na leta.
Ni mu gihe mu cyiciro E hazaba harimo abantu bazakomeza gufashwa na leta n’abandi bafatanyabikorwa kubera ko nta bushobozi bafite bwo kwivana mu bukene, kubera inzitizi zirimo imyaka, ubumuga bukabije cyangwa uburwayi bw’akarande, bityo bo nta n’imihigo bazasinya.
Icyiciro A
Ni icyiciro kizaba kirimo ingo usangamo umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubushobozi bwo guhitamo uburyo bw’imibereho ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga.
Azaba ahembwa 600000 Frw buri kwezi cyangwa arenze cyangwa yinjiza ibyo 600 000 Frw cyangwa arenze mu bikorwa byinjiza umutungo, afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na hegitari imwe mu mujyi.
Ashobora no kuba atunze inka, ihene, inkoko, yorora amafi cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza 600 000 Frw cyangwa arenze.
Icyiciro B
Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo zifite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ufite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza, kandi ashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose.
Muri iki cyiciro, ugishyirwamo agomba kuba ahembwa hagati ya 65 000 Frw na 600 000 Frw buri kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo nk’ubworozi, ubukode bw’inzu cyangwa ibindi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.
Ashobora no kuba afite ubutaka bungana na hegitari imwe ariko butageze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na metero kare 300 ariko butarengeje hegitari imwe mu mujyi.
Ashobora kandi kuba afite umutungo ushobora kumwinjiriza hagati ya 65 000 Frw na 600000 Frw buri kwezi. Urugo rwujuje kimwe muri ibyo narwo bizaba bihagije ngo rujye muri iki cyiciro B.
Icyiciro C
Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo z’abantu bashobora gukora n’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo. Muri icyo gihe umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ashobora kuba ahembwa hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw ku kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo.
Ashobora no kuba afite ubutaka bungana n’igice ya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro cyangwa ubutaka buri hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mujyi.
Muri icyo cyiciro hazanajyamo umuntu utunze inka, ihene, intama, inkoko cyangwa ibindi bishobora kumwinjiriza hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw buri kwezi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.
Urugo rwujuje nibura bibiri muri ibyo ruhita rushyirwa muri iki cyiciro.
Icyiciro D
Ni icyiciro kibarizwamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite, ariko ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo.
Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye azaba yinjiza munsi ya 45 000 Frw ku kwezi, ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi haba mu cyaro cyangwa mu mujyi.
Agomba kuba afite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa nta butaka na mba afite mu cyaro, cyangwa akaba afite ubutaka buri munsi ya metero kare 100 cyangwa nta butaka afite mu mujyi.
Iki cyiciro kandi kizashyirwamo urugo rufite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye badafite imitungo yakwinjiza 45 000 Frw nk’amatungo cyangwa ibindi.
Urugo rwujuje nibura bibiri mu bivuzwe ruhita rujya muri iki cyiciro.
Icyiciro E
Ni icyiciro cyihariye kirimo ingo zirimo abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka yabo, bafite ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira, kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.
Muri iki cyiciro hazashyirwamo urugo aho umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango. Harimo kandi umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.
Harimo urugo aho umukuru warwo cyangwa uwo bashakanye afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga, cyangwa urugo ruyobowe n’abana bakiri mu ishuri kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.
Ibyifuzo by’abaturage byarakiriwe
Abaturage bakunze gusaba ko hari impinduka zagaragara mu byiciro bishya, nkuko abatuye mu murenge wa Busasamana wo mu karere ka Rubavu babitangarije The Source Post mu 2019. Abo baturagebise ibyiciro by’ubudehe amazina bemeranyijweho hagati yabo, birinda inyito zisanzwe zikoreshwa n’izakoreshwaga mbere yazo kuko basanga ngo hari uburyo zitabaheshamo agaciro.
Umutindi, umudirigi, umuhanya ni amazina yigeze kugaragara mu byiciro by’ubudehe, ataravuye mu mitwe y’abaturage, kuko ngo hari abo yapfobeje, mu gihe no kwitwa abo mu cyiciro cya mbere hari abo byakomerekeje kubera uko bafatwaga nabi na bagenzi babo bababona nka ba nyakwipfira, bafite n’ubundi burenganzira batemerewe kubera ayo mazina, batanga ingero zo gusaba inguzanyo, kujya mu mahanga n’ibindi.
Ibi bitekerezo byatanzwe n’aba baturage mu kiganiro baherutse kugirana n’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro(Pax Press).
Umuturage witwa Dukuzumuremyi Jeremie avuga ko bahisemo inyito zigizwe n’aya mazina;
Uhereye hasi uzamuka, hari Ndengera: ni icyiciro cyaharirwa abageze mu zabukuru badafite ababitaho, abamugaye badafite ubitaho, ndetse n’ubona amafunguro ariko aciye incuro; avuye gukorera abandi.
Hari Nyunganira: cyashyirwamo umuturage ufite icyo afite, ariko ukeneye kunganirwa kugirango akomeze gutera imbere.
Ikindi ni Terintambwe; cyajyamo utagaragara mu byiciro bibanza, bigaragara ko hari aho avuye n’aho ageze.
Icya nyuma ni Icyerekezo: cyajyamo umuturage wagize aho agera; ni ukuvuga ufite ubushobozi bwo kwibeshaho; ufite ibikorwa bigaragara bimwinjiriza, nk’inganda, ubucuruzi bwo hejuru, abayobozi bakuru mu nzego za leta n’abandi), igihe kikaba kigeze ngo ateze imbere igihugu, asubira aho yavukiye akabafasha kuhateza imbere kugirango abo yahasize babe bazamuka; kuko ngo usanga abari mu bashyirwa muri iki cyiciro bimukira mu mijyi yateye imbere; bamwe muri bo ntibibuke no kujya kureba aho bahasize ngo babunganire mu bitekerezo no mu bushobozi.
Dukuzumuremyi avuga ko hari amakosa yakozwe mu byiciro biriho ubu (birangwa n’imibare, icya mbere, icya 2, 3 na 4), basanga byakwirindwa ubu, hifashishijwe inyito nk’izo batanze. Atanga urugero ko hari nk’uwabaga akwiye kujya mu cya mbere cyangwa icya kabiri, akisanga mu cya 3.
Mu gihe yahuye n’uburwayi bukomeye cyangwa ikindi kibazo, kubera ko nta mikoro afite usanga ibye bitezwa cyamunara cyangwa abyigurishiriza ngo yishyure, nyamara iyo yari kujya muri Ndengera (bagereranya n’ikiri hasi ya byose) yari kuvuzwa na Leta. Igurishwa ry’imitungo ye rituma yisanga mu cyiciro kiri munsi y’icya mbere; ntacyo asigaranye, bityo ibyiciro bikaba bimubereye umusaraba aho kumubera igisubizo.
Asanga abaturage nibagendera kuri aya mazina bihitiyemo bazakora cyane bagamije kuzamuka, aho kwifuza kuba mu bakeneye byinshi kuri leta. Abihurizaho n’abatuye uyu murenge bemeza ko aya mazina ariyo abarutira inyito yari iriho, kandi bakagaragaza ko bafite gahunda yo gukora cyane ngo bivane mu bukene.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Mvano Etienne avuga ko ayo mazina ari abaturage bayihitiyemo, kandi bayabonamo ibisubizo kurenza inyito yakoreshwaga. Avuga ko umuturage uri mu cyiciro cya mbere, hari uko aba afatwa na bagenzi be bidakwiye; nk’ikibazo nyamara ngo iyi nyito bishakiye, irabakangurira gukora cyane bagamije kuva mu byiciro byo hasi bazamuka muri Terimbere n’Icyerekezo mu gihe begerewe uko bikwiye.
Ibi byifuzo urwego rw’umurenge rubigeza ku rw’akarere ngo byifashishwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu gikorwa irimo cyo gukusanya ibitekerezo byakwifashishwa mu ivugurura ry’ibyiciro by’ubudehe.
Ntakirutimana Deus