Perezida al-Sisi asanga umubare w’abanyamisiri, ari nk’iterabwoba’

Abaturage ba Misiri ubu bageze kuri miliyoni 100, umwana umwe akaba avuka hafi muri buri masegonda 18 muri iki gihugu, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’ibarurishamibare cya Misiri.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’intebe Mostafa Madbouly yavuze ko kwiyongera gukabije kw’abaturage ari yo ngorane imwe ikomeye cyane yugarije Misiri muri iki gihe.

Perezida Abdul Fattah al-Sisi wa Misiri yavuze ko uko kwiyongera gukabije kw’abaturage biteye ibyago bikomeye iki gihugu ku rwego rumwe n’ibyo iterabwoba rigiteye.

Mu bihe bya vuba bishize, abategetsi ba Misiri bafashe ingamba zo kugerageza gushishikariza abaturage kubyara abana bake nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Abaturage ba Misiri bariyongereye mu buryo bukomeye mu myaka 30 ishize – bavuye kuri miliyoni 57 mu mwaka wa 1990.

Igihugu cya Misiri nicyo gifite abaturage benshi mu bihugu by’Abarabu, kikaba igihugu cy’Afurika gifite abaturage benshi muri Afurika inyuma ya Ethiopia na Nigeria.

Ntakirutimana Deus