Nyaruguru: Umugabo akurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa b’imyaka 6
Ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirijwe dosiye y’umugabo ucyekwaho icyaha cyo gusambanya abana batatu b’abakobwa bari mu gihe cy’imyaka itandatu.
Iyi dosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha kuwa kane tariki ya 08 Mata 2021, irimo ko tariki ya 21/3/2021 mu Mudugudu wa Ramba, Akagali ka Ramba, Umurenge wa Mata, Akarere ka Nyaruguru, hagaragaye umugabo akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka itandatu. Umwana umwe mu basambanyijwe avuga ko yari kumwe na bagenzi be babiri aho btoraga inkwi , uyu mugabo abashukisha amandazi arangije arabasambanya.
Abana baratashye babibwira ababyeyi, nabo babivuga mu nama y’abaturage yabaye bukeye bwaho tariki ya 22/03/2021. ubuyobozi bwahise busaba ko abana bahohotewe bajyanwa kwa muganga, uregwa nawe arakurikiranwa.
Uregwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’ Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.