RDC: Abasirikare ba Leta bishe abantu batatu babarashe

Abasirikare ba leta ya Congo bakorera i Kakongo muri Segiteri ya Tanganyika teritware ya Fizi, intara ya kivu y’epfo muri Repulika ya Demokarasi ya Kongo bishe abantu batatu babarashe.

Abishwe  Kuri uyu wa gatanu ni abasore bo mu muhana wo kuri Nyagisozi mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Baraka. Amakuru ijwi ry’Amerika yabonye yemeza ko bari bavuye gukurikira inka zanyazwe n’abarwanyi b’aba Mai-Mai.

Umuyobozi w’abasirikare muri ‘Regiment’ ya, 2202 Colonel David Ipanga ari nawe ugenzura abasirikare bashinjwa kwica abo basore batatu yemeje ko bishwe. Gusa yasobanuriye Ijwi ry’Amerika ko amakuru y’uburyo bishwe ataramenyekana neza kandi ko yohereje umuyobozi wa batayo ikorera kuri Mugono gukurikirana icyo kibazo.

Avuga ko bishoboka ko abasirikare bitiranije abo basivile bari bavuye gukurikira izo nka n’bo yita ‘umwanzi’ wari wazinyaze kuko muri abo basore barashwe bari bafite imbunda ebyiri.

Si ubwa mbere abasirikare ba Leta ya Kongo bakorera muri ‘Regement’ ya 2202 bashinjwa kwica abaturage kuko na tariki ya 10/03/2021 bishe barashe abaturage babiri i Lusenda nk’uko bitangazwa n’ababibonye.

Isoko:VOA