Muhanga: Yakatiwe burundu azira kwica uwo bashakanye amuziza kumuca inyuma

Nsengimana  Ildephonse wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha  icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we , Urukiko rwamuhamije icyo cyaha akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu. 

Nsengimana  yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa  n’ icyaha cy’ubwicanyi, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Nsengimana Ildephonse  utuye mu  mu Mudugudu wa Gasiza, Akagali ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango,  aregwa kuba ku wa 18/3/2021 hagati ya saa sita na saa saba z’amanywa yaratemye  umugore we  witwaga Yamuragiye  Tereza  akoresheje umuhoro kugeza apfuye.
Uregwa abajijwe icyamuteye yica umugore we, yavuze ko umugore we  yamusuzuguraga, akamusuzuguzaga abana, akanamuca inyuma, mu gihe abana be babihakana bakaba bavuga ko ibyo se avuga byose abeshyera nyina. Banavuze  ko se yari asanzwe ahohotera nyina,  ko  yigeze  no kubasiga   akamara umwaka nyuma akongera akagaruka.