Nyarugenge: Abaregwaga guhohotera umukobwa bakingiranye mu gipangu bakatiwe gufungwa imyaka 25

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukatiye abakobwa hamwe n’umuhungu umwe baregwaga gukata kimwe mu bigize umwanya ndangagitsina wa mugenzi wabo witwa Sandrine gufungwa imyaka 25 no gutanga ihazabu ya miliyoni 4Frw.

Rutegetse kandi ko telefoni za bariya bakobwa zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya Leta.

Abaregwa nta n’umwe wari uri mu rukiko.

Ubushinjacyaha n’ubwunganizi nabwo ntawari ubuhagarariye.

Ubwo bitabaga urukiko ku munsi wa mbere bose bahakanye icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

Icyo gihe umucamanza yavuze ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuko abaregwa bose bafatiwe mu cyuho.

Abunganira abaregwa basabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kwiyambura ububasha abaregwa bakaburanira mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuko uwahohotewe yakubiswe byoroheje.

Bavuga ko uwakubiswe nta bumuga byamuteye, ndetse ko atapfuye.

Umucamanza yumvishe impande zombi avuga ko ko urubanza ruzasomwa ku wa 16/03/2020 saa saba z’amanywa ariko rwaje gusubikwa rusomwa taliki 17, Werurwe, 2020 saa mbiri za mu gitondo.

Inkuru ya Umuseke.