Kinigi: Mu tubari barasangira bakanabyina ingwatira batitaye kuri coronavirus

Leta y’u Rwanda iherutse gutanga amabwiriza yo kwirinda gusuhuzanya biciye mu guhana umukono, ariko hamwe na hamwe ntubabyubahiriza, kuko hari abasangirira ku icupa rimwe abandi bakabyina bafatanye.

Ibi bibera mu Kinigi ni agasanteri kazwi ku bijyanye n’ubukerarugendo, gaherereye mu karere ka Musanze. Aka gasanteri kagerwamo n’abantu benshi barimo ba mukerarugendo baba bagiyeyo gusura pariki y’igihugu y’ibirunga.

Umunyamakuru wa The Source Post ahagana saa mbiri z’ijoro kuwa Mbere tariki 16 Werurwe 2020 yazengurutse utubari areba uko amabwiriza yatanzwe na leta yubahirizwa.

Mu kabari ka mbere yagezemo yasanze hari abantu biteretse amacupa arimo urwagwa. Nta muheha bakoresha, ariko usanga hari nk’itsinda ry’abantu nka 2, 3 na 5 bari gusangirira ku icupa rimwe buri wese arishyira ku munwa agahereza undi. Aka kabari umunyamakuru yagezemo karimo abantu nka 50, bicaye ku ntebe ziri mu cyumba bitandukanye.

Ku bijyanye n’amabwiriza yatanzwe yo kutegerana, nabwo biragoye kubera ko aka kabari abanywi bakuzuye, bicaye begeranye cyane ku buryo bigoye ko ukuboko k’umuntu kwanyura hagati yabo.

Mu kabari ka kabiri ho hari abari gusangirira ku bikombe bimenyerewe nk’ibikosi, ariko hari abari bafite amacupa bari kuyasangiriraho.

Mu kandi kabari yasanzemo umugore uri kubyinana n’umugabo mu buryo bwo gufatana bamwe bita ingwatira.

Aha hari mu tubari tw’inzagwa ndetse n’umusururu. Mu tw’inzoga zipfundikiye hari bamwe bumva iby’iyi ndwara usanga bitaruye abandi bakomeye ku icupa ryabo, ariko hari n’abanywera mu kigare begeranye, bakoranaho.

Bamwe mu banywera mu tubari tw’inzagwa basangira bavuga ko babyumvise ko bitemewe, ariko ngo kudasangira birabagora nk’abavuye mu rugo rumwe, abaturanye n’abasanzwe baziranye.

Umwe ati” Uzi ko umuntu ntaho yagiye, kandi musanzwe musangira, murakomeza mugasangira.”

Abajijwe niba yarumvise ko bibujijwe yavuze ko abizi yabyumvise ndetse n’ibijyanye no gusuhuzanya ariko ngo biracyabagora.

Ku bacuruza izi nzoga bavuga ko bateguye kandagira ukarabe ku nyubako zabo, bityo ababagana bakwiye gukurikiza amabwiriza yagenwe na leta ku bijyanye n’isuku ko kwirinda coronavirus.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, abicishije mu kiganiro Umuti ukwiye cyatambutse kuri radio Musanze,kuwa mbere tariki ya 16 Werurwe 2020, yaburiye abaturage by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyaruguru kumva uburemere bw’iki kibazo.

Ati”mfite imyaka mirongo…ariko mu buzima bwanjye ni ubwa mbere mbona indwara ituma amashuri yose mu gihugu afunga abana bagataha, kiliziya n’insengero bigafunga,…”

Guverineri Gatabazi agasaba abaturage bose kumva ko iki ari ikibazo cyugarije isi yose kandi ko kureba umuntu uwo ari we wese.Ati “twe kumva ko ari ibya gitifu,ari ibya mudugudu ari ibya Mayor cyangwa Guverineri.buri muturage wese yumve ko bimureba”.

Yibukije abaturage kugera ikirenge mu cya Perezida Kagame wafashe icyemezo cyo gutangiza ubukangurambaga bwo gukaraba intoki mu Rwanda mu rwego rwo kurwanya coronavirus.

Hagati aho Minisiteri y’ubuzima irakomeza gukangurira abanyarwanda gukomeza kwirinda bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe cyose kandi bagacika ku migenzo imwe itari ngombwa nko kuramukanya bahana ibiganza,ingendo za hato na hato zitari ngombwa,kwirinda amateraniro n’abantu benshi n’ibindi byatanzweho umurongo n’abakozi no mu rwego rw’ubuzima.

Ntakirutimana Deus