Nyarugenge: Abadepite bagiriye inama abatuye Gitega yo kunoza imiturire

Abadepite basuye utugari dutandukanye tw’Umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge basabye abahatuye kunoza imiturire, bubaka inyubako zisumbuye kuzo bari bafite no gukomeza kubumbatira umutekano.

Abatuye aka karere n’uyu murenge by’umwihariko ngo baje ku isonga mu gutora n’amajwi menshi Umuyobozi mukuru w’igihugu mu matora aherutse. Ibi byerekana ko ngo banamushyigikiye muri gahunda y’imyaka irindwi yashyizweho na Guverinoma ayoboye.

Depite Murumunawabo Cecile yabibashimiye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018, ubwo we na mugenzi we Hindura Jean Pierre basuraga utugari dutandukanye muri uyu murenge turimo Akabeza, Gacyamo na Kora.

Ati “ Twaje kubashimira uko mwitwaye mu matora aherutse, mwatoye neza. Inteko ishinga amategeko n’ubuyobozi bw’igihugu tubivanye ku mutima turabashimira, muri intore.”

Depite Murumunawabo

Ubu butore ariko ngo bagomba kubukomeza banoza ibikorwa bibateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange, muri iyi manda y’imyaka irindwi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangiye mu mwaka ushize wa 2017.
By’umwihariko abatuye uyu murenge abasaba kunoza imiturire bubaka inzu zisumbuye kuzo bari bafite zibereye umujyi n’agace batuyemo mu rwego rwo kugabanya utuzu duto tuharangwa, bubaka ubwiherero bugirirwa isuku byose bigakorwa bahindura imyumvire.

Ati “Ushobora kuba ufite utuzu duto nka 5 cyangwa dutandatu ugasaba uburenganzira ukaduhinduramo inzu imwe igaragara kandi ukaba utuye neza.”

Mugenzi we, Depite Hindura Jean Pierre avuga ko ushobora gusanga nyir’utwo tuzu ahabwa nk’ibihumbi 50 cyangwa 60[ mu gihe buri nzu ikodeshwa ibihumbi 10 ku kwezi], ariko ngo bubatse inzu zigaragara ngo byabafasha ko bashobora kubona n’urenza ayo zakodeshwaga akaba yabishyura n’ibihumbi bisaga 100 ku kwezi.

Depite Hindura

Hindura kandi agira abatuye uyu murenge kutizirika ku butaka kavukire bwabo mu gihe butabyarira inyungu kurenza uko bazibona bimutse. Aha mu kubiseguraho avuga ko atagamije kubatesha ubutaka gakondo bwabo, ariko ngo mu gihe hari uwagurirwa agahabwa amafaranga menshi atuma yimuka akabona inzu n’isambu yo guturamo cyangwa indi mishinga yakora, ngo yaba yungutse byanamufasha kwiteza imbere, kurenza gucungira ku nzu yonyine yaba afite muri aka gace.

Asaba abaturage kandi kwirinda kubaka mu kajagari, kuko ngo biteza umutekano muke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel avuga ko uyu murenge ufite igice cyabaruwe ko kiri mu manegeka ndetse cyashyizwe ibimenyetso bibigaragaza.

Iyo miturire ngo ibateza ibibazo byo guhora bahangana n’ibiza, ku buryo hari imiryango 28 yamaze kwimurwa n’ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’izindi nzego.

Akomeza avuga ko bazarushaho gufatanya n’abaturage banoza ibijyanye no gutura neza, kwicungira umutekano biciye mu masibo yashyizweho, gutangira amakuru ku gihe, abaturage bagira uruhare mu kwihembere abanyerondo b’umwuga, ndetse no guharanira imibereho myiza n’isuku ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge, kandi ko hari intambwe igaragara abaturage bateye.

Abayobozi n’abaturage bungurana ibitekerezo n’abadepite

Perezida w’Inama Njyanama y’uyu Murenge, Munyankindi Alphonse ashima uru ruzinduko rw’abadepite, kuko ngo abaturage babisanzuraho mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu cyabo. Yabigarutseho ubwo aba badepite basuraga abaturage mu kagari ka Akabeza.

Ati “ Birashimangira imiyoborere myiza, aho abaturage batanga ibitekerezo byabo, ibyifuzo byabo n’ibibazo babona byakwitabwaho mu gukomeza kunoza imiyoborere y’igihugu cyacu, kandi bikorwa mu bwisanzure , buri wese agaragaza umusanzu we mu kwiyubakira igihugu, navuga ko ari itafari buri wese ashyiraho.”

Uruzinduko rw’izi ntumwa za rubanda rwatangiye mu mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu nyuma yo guhetura izindi ntara z’igihugu. Biteganyijwe ko rusoza kuri iki cyumweru, mu ntangiriro z’icyumweru gitaha bakazahura n’abayobozi b’inzego z’ibanze barebera hamwe ibyagiye bigaragara muri urwo ruzinduko.