Areruya Joseph yatwaye isiganwa ry’amagare rimwemerera kuzarushanwa muri Tour de France U23

Bwa mbere mu mateka y’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Umunyarwanda yegukanye irushanwa mpuzamahanga rizwi ku izina rya “Tour de l’Espoir” ryaberaga muri Cameroun ahita anabona itike yo kwitabira irushanwa rya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare rifatwa nka “Tour de France” mu batarengeje imyaka 23.

Ibi umukinnyi Areruya Joseph akaba abikoze nyuma y’iminsi mike anegukanye irushanwa rya mbere muri Africa rizwi nka “La Tropicale Amissa Bongo”.

Areruya Joseph, yongeye kwanikira bagenzi be basiganwa ku magare bagera kuri 73 bari bitabiriye irushanwa rizwi ku izina rya Tour de l’Espoir ryaberaga muri Cameroun.

Iri rushanwa ryegukanywe n’uyu musore w’umunyarwanda umaze kuba ubukombe mu gusiganwa ku magare, ni rimwe mu marushanwa mpuzamahanga 6 mu batarengeje imyaka 23 ari ku ngengabihe y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi, UCI.

Uretse kuba umukinnyi ARERUYA Joseph yegukanye irushanwa rya Tour de l’Espoir kandi, ikipe y’igihugu Team Rwanda nayo yegukanye umwanya wa mbere muri aya marushanwa, ibintu bigaragaza ko Atari ARERUYA wenyine ukomeye, nkuko Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda Aimable Bayingana,  yabitangarije RBA dukesha iyi nkuru  mu gihe bavuganaga ari muri Cameroun hamwe n’abaserukiye Team Rwanda yaherekeje.

Irushanwa rya Tour de L’Espoir ry’uyu mwaka ryaberaga muri Cameroun ni ubwa mbere ribereye muri Africa. Ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 15 agizwe n’abakinnyi 73 bo mu bihugu 14 byo muri Africa na Vietnam yo muri Aziya.

Iri rusharanwa ryasojwe kuri iki cyumweru, ryaberaga mu migi ya Yaounde na Douala, rikaba ryari rifite uduce 4 tuzwi nka etapes, twose tubarirwa mu ntera y’ibilometero 417.

Gutsinda iri rushanwa kuri Team Rwanda bikaba byahaye iyi kipe amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Tour de l’Avenir, rifatwa nk’irya mbere ku Isi mu batarengeje imyaka 23.