Uko ibyari inzozi za ‘Nyirakuru w’abazunguzayi’ byaje kuba impamo agasezerera umuhanda

Muri Gicurasi 2016 uwitwa Nyirabambogo Marthe wari umuzunguzayi i Nyabugogo yavuze ko bafashijwe bagahabwa igishoro bava ku muhanda aho bakoreraga akazi k’ubuzunguzayi, yemeza ko ibyari inzozi byaje kuba impamo, akaba abayeho neza.

Ubwo abadepite basuraga akarere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Akabahizi, ku  Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018, uyu Nyirabambogo wiyita nyirakuru w’abazunguzayi yerekanye uburyo yavuye kuri uyu muhanda ubu akaba agira n’abandi inama yo kuwuvaho, kubera ibyiza avuga ko byamugejejeho.

Muri uwo mwaka[2016] ubwo uwari Minisitiri Minisiteri w’ Uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango (MIGEPROF), Dr Diane Gashumba yasuraga abakoraga aka kazi yabashishikarije kuva mu muhanda bakajya mu masoko bazabubakira, bagaheraho bakiteza imbere.

Abadepite mu ruzinduko mu Kagari ka Akabahizi mu Murenge wa Gitega

Icyo gihe bamwe bavugaga ko ari igikorwa cyiza, ariko ko abandi bakavuga ko nta bakiliya bazabona kubera ko ngo yubatse ahantu hatagera abakiliya, ku buryo hari n’abafashe icyemezo cyo kutajyamo burundu.

Idrissa(ibumoso) ushinzwe ishoramari mu karere ka Nyarugenge, ba Depite Pelagie na Chantal na Gitifu Gabriel wa Gitega

Abagannye iri soko baravuga ko bamaze kungukiramo byinshi. Nyirabambogo mu kiganiro yagiranye na The Source Post ati “ Yewe namaze kunguka, ubu sinkicwa n’izuba, nta kibazo mfite, ntabwo bakimfata ngo bamfunge, amafaranga mvanamo atuma nirerera abana bane mfite mu rugo, barimo babiri banjye n’ab’abandi ndera.”

Nyirakuru w’abazunguzayi avuga ko biteje imbere

Imbere y’aba badepite, Nyirabambogo yavuze ko igikorwa bakorewe cyatumye areka kwita ‘mayibobo’. Mbere ngo yari mayibobo abantu bose bamwibazaho, ariko ngo ubu ni umucuruzi wemewe uri gutekereza indi mishinga yo kwiteza imbere.

Aya ngo ni amateka mashya kuri we avanywe ku muhanda akuze dore ko ngo ku myaka 29 aribwo yatangiye kujya gucururiza ku muhanda amazeho imyaka isaga 20. Yatangiye ubwo buzima nyuma yo kwirukanwa mu rugo n’abana yari aberey mukase, atangira kubaho muri ubwo buzima yaje gusezerera, ubu ngo akaba abona inyungu iri hagati y’ibihumbi 3 na bitanu ku munsi iyo byagenze neza.

Aganira na Depite Pelagie

Mugenzi we tutifuje gutangaza amazina ye, avuga ko kureka ubuzunguzayi akagana muri iri soko byamuhesheje agaciro. Ubu ngo abana n’umugabo we utaramwemeraga icyo gihe, nyamara barabyaranye abana babiri[ubu babyaranye uwa gatatu nyuma yo kubana].

Ati “ Mbere umugabo twabyaranye[ntitwabanaga], icyo gihe ntabwo yashoboraga kuba yandeba cyangwa ngo yerekane ko hari aho tuziranye, kuko nasaga nabi, ariko ubu aterwa ishema n’uko meze, ahantu hose turajyana kandi tuberanye nk’umugore n’umugabo.”

Bamwe mu bagore biteje imbere

Uyu mugore avuga ko  nawe yabaye mu ba mbere bagannye isoko ry’abazunguzayi bubakiwe i Nyabugogo hafi y’ibagiro.

Avuga ko munsi acuruza amafaranga agera ku bihumbi 70 akesha imyenda acuruza, muri ayo ngo aba afitemo inyungu iri hagati y’ibihumbi 7 n’icumi ku munsi.

Kimwe n’uwiyita nyirakuru w’abazunguzayi, ngo bamerewe neza, bakize izuba ryabiciraga mu muhanda, uretse ibyo kandi ngo ageze ku rwego rwo gukorana n’ibigo by’imari iciriritse akaguza amafaranga akabakaba miliyoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega Mutuyimana Gabriel avuga ko abahoze mu muhanda bayobotse aya masoko bamaze kugera ku rwego rushimishije, ku buryo ngo bajya baganira bakamubwira ko bamwe bifuza kuyavamo [bakayasigira abakizamuka], bo bakagana amasoko yisumbuyeho.

Abitabiriye uru ruzinduko

Abadepite babasuye babasabye gukomeza kwiteza imbere, bakagira abandi inama yo kuva ku muhanda bakagana ayo masoko,  kurangwa n’isuku, kwirinda ibiyobyabwenge no kunoza ibijyanye n’imiturire.

Nyirakuru w’abazunguzayi

Abakorera muri iri soko muri Nyakanga 2018 bazaba bamazemo imyaka ibiri, mu mwaka wa mbere batangiye nta faranga na rimwe basabwa, ubu muri uyu basabwa gutanga ibihumbi 5 ku kwezi arimo ay’ikibanza, isuku, amazi n’amashanyarazi, ariko ngo nta misoro basabwa.

Ibyishimo bye mu mashusho nyuma yo kuvanwa mu muhanda ngo akora n’ibindi bifasha bagenzi be.