Mu Rwanda hagiye gutangira ubuvuzi bwa kanseri biciye mu kuyishiririza
Ibitaro bya Mulago muri Uganda bizwi mu karere ku bijyanye no kuvura indwara ya kanseri biciye mu kuyishiririza [gushiririza aharwaye, radiotherapy] mu gihe abandi usanga bagana mu Buhinde, ariko ubu buvuzi bugiye gutangizwa mu Rwanda bufashe mu guhangana n’iyajyaga yibasira abagore nka kanseri y’ibere n’izindi.
Umuhuzabikorwa wa serivisi z’ubufasha buhabwa abarwaye indwara zidakira (palliative care) muri RBC, Diane Mukasahaha avuga ko ari amahirwe mashya u Rwanda ruzaba rwungutse, ku buryo ngo hari intambwe imaze guterwa mu gutanga izi serivizi. izo zirimo kuba inyubako yo mu bitaro bizajya bitangirwamo izi serivisi bya Kanombe ngo yatangiye kubakwa.
Ati ” Kanseri ivurwa mu buryo butatu burimo kuyibaga, kuyivurisha imiti no kuyibaga. Mu Rwanda ivurwa mu buryo bwo kubaga no gutanga imiti, ariko ubu dufite gahunda yuko mu minsi iri imbere hazatangizwa ubuvuzi bwo kuyivura.”
Akomeza avuga ko inyubako izatangirwamo ubu buvuzi n’ibijyanye n’ibikoresho bizaba byarangiye kuboneka muri Kamena 2018. Ibikoresho byifashishwa mu kuvura iyi ndwara[gushiririza] ndetse n’inyubako zayo zigezweho ngo usanga bihenze ariko ngo u Rwanda ruzabigeraho mu rwego rwo gufasha abaturage bayo.
Ibi bitaro bizafasha mu guhangana na kanseri bizunganira ibya Butaro, ibya Kaminuza bya Butare na Kigali, Fayisal na Kanombe bisanzwe bitangirwamo serivisi zo kuvura kanseri biciye mu gutanga imiti no kuyibaga.
Mu Rwanda ngo kanseri iza ku isonga ni iy’ibere ikurikiwe n’iy’inkondo y’umura, gusa izi kanseri zombi ziravurwa, kuko iy’ibere bashobora kuyishiririza mu gihe iy’inkondo y’umura ikingirwa kandi ikaba yanavurwa, ariko kuri zose bizaba ko bikorwa kare.
Mukasahaha avuga ko Minisiteri y’Ubuzima isaba ko abarwayi babonye cyangwa bakekaho kanseri cyane abagore[kanseri y’ibere] bakwiye kubafasha kugera kwa muganga bagasuzumwa hakiri kare,bakavurwa.
Leta y’u Rwanda yafashije ko imiti yorohereza ububabare abarwaye indwara zidakira zirimo na kanseri, kubona imiti ku giciro gito hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza burimo na mituweli.
Umubare w’abarwayi ba kanseri mu Rwanda ntabwo uzwi neza kuko Minisiteri y’ubuzima iri gukusanya imibare y’abayirwaye ndetse n’abagerageje kuyivuza. Muri rusange ngo abakenera serivisi ziboroherereza ububabare(Palliative Care) ngo ni ababa barwaye kanseri.
Kugeza ubu igitera kanseri ntikizwi, ariko hari ibitera ibyago byo kuyirwara birimo; umubyibuho ukabije, imirire mibi, kudakora imyitozo ngororamubiri n’ibindi birimo ibiyobyabwenge n’itabi. Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo leta yatangije siporo rusange imaze gutangizwa mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba bakangurirwa kuyikorwa, kwirinda ibiyobyabwenge no gufata amafunguro adateza ibibazo.
Ntakirutimana Deus