Nyamasheke: Polisi yishe irashe babiri bakekwagaho kwica umucuruzi

Polisi y’u Rwanda y’u Rwanda yarashe abasore babiri b’imyaka 18 na 20 y’amavuko bahita bapfa, bakekwagaho kwambura umukobwa witwa Nyampinga Eugenie wo mu karere ka Nyamasheke bakanamwica.

Abapfuye ni Nsengimana Paul w’imyaka 20 na Uwimpuhwe Denis w’imyaka 18 bari bafungiye kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke. Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yatangarije BWIZA dukesha iyo nkuru ko barashwe na polisi bagiye kwerekana aho babitse imyenda bwari bambaye n’ibyo bambuye uwo mukobwa bakekwaho kwica no kwambura.  Yungamo ko babanje kurwanya abapolisi, nyuma bakiruka, nabo ngo bakarasa hejuru, babona byanze bakabarasa.

Nyampinga wakoraga akazi k’ubuyobozi mu mushinga ugamije guteza imbere abaturage witwa Porogaramu y’icyerekezo mu murenge (Vision Umurenge Program-VUP) yanabifatanyaga no gucuruza serivisi za sosiyete z’itumanaho, uwo bakunze kwita agenti, yiciwe mu mudugudu wa Buha, akagari ka Cyimpundu  mu murenge wa Kirimbi ho mu karere ka Nyamasheke.

Abishwe bari mu bantu 8 batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rye. Umuyobozi w’akarere avuga ko iperereza ryerekanye ko batatu mu bafashwe bemera ko bagize uruhare mu rupfu rw’uwo mukobwa Nyampinga, babiri ni abo barashwe undi aracyafunze. Akomeza avuga ko bamwambuye telefoni ifite agaciro k’ibihumbi bisaga 100, amafaranga asaga ibihumbi 200 n’igikapu.

Ingingo ya 107 mu gitabo kigena ibyaha n’amategeko mu Rwanda igena ko umuntu wishe undi abishaka , iyo abihamijwe ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ku dusantere tumwe na tumwe mu Rwanda hari abacuruza serivisi z’itumanaho basigaye bafite impungenge z’igihe batahira kubera ko bambuwe cyangwa byageraejwe, bigatuma bamwe mu babashakagaho izo serivisi batazibona cyane mu masaha ya nyuma ya saa kumi n’ebyiri.

 

 

 

yishe irashe babiri bakekwagaho kwambura umuturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *