Ikiraro cyari kuzamara imyaka 15 cyatwaye miliyoni 185 Frw nticyamaze iminsi 10

Isenyuka ryacyo

Tariki 19 Mata 2022 wabaye umunsi utanyuze abatuye uturere twa Muhanga na Gakenke babonye ikiraro cya Gahira kibahuza cyari giherutse gutwara miliyoni 185 mu iyubakwa ryacyo, gisenyuka, bamwe bakavuga ko ari inyigo yacyo itaranogejwe.

Ni ikiraro cyari giherutse gutahwa ku mugaragaro tariki 11 Mata 2022, gifite uburebure bwa metero 60, cyubatse ku mugezi wa Nyabarongo, cyari gifite ubushobozi bwo kunyurwaho na toni 15.

Cyaraye gitwawe n’imvura yaraye iguye mu ijoro ryatashye, maze uburambe bw’imyaka 15 abaturage babwiwe ko cyamara burangira mu minsi itageze ku 10..

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye ikinyamakuru Igihe ko icyo kiraro cyasenywe n’imvura. Ati ”

Ati “Ikiraro cyacitse mu masaha ya nijoro, abatekinisiye batubwira ko byatewe n’imvura yabaye nyinshi cyane ikuzuza umugezi wa Nyabarongo. Ikiraro rero cyacitse cyegamye ku ruhande rwa Muhanga mu Murenge wa Rongi.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu ishami ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zahageze gufasha abaturage kwambuka hakoreshejwe ubwato kugira ngo ubuhahirane hagati y’uturere twombi budahagarara burundu.

Ikindi ngo ni uko itsinda ry’abatekinisiye ndetse na Engineering Brigade (ibarizwa mu ngabo z’u Rwanda yacyubatse) yari yacyubatse hamwe n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi no kwita ku mihanda, RTDA, bahageze kugira ngo bafatanye gushaka igisubizo ku kibazo cyabayeho.

Icyo kiraro gihuza utwo turere by’umwihariko abatuye mu Mirenge ya Rongi muri Muhanga na Ruli muri Gakenke.

Cyongeye kubakwa nyuma yuko cyari cyashenywe n’abagizi ba nabi tariki 25 Ukuboza 2021. Muri icyo gihe ubuhahirane hagati y’uturere twombi bwagenze uko butari busanzwe mbere nubwo abaturage bambutswaga ku buntu, ariko ntihambuke umubare w’ababishaka bose kubera ingano y’ubwato bwabwabambutsaga

Amafoto y’igihe cyatahwaga

 

Abayobozi bari bitabiriye icyo gikorwa

Uko cyari cyubatswe

 

Kugitaha ku mugaragaro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Uko kimeze ubu

Ikiraro cyasenyutse kigana ku gice cya Muhanga

 

Isenyuka ryacyo

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *