Nyamasheke: Amashuri ataruzura abangamiye imyigire
Abanyeshuri biga ku ishuri ribanza rya Mutusa baravuga ko babangamiwe n’ibyumba by’amashuri bitaruzura, kubera ubwinshi bw’abo abakabaye biga kabiri ku munsi ubu biga rimwe bagasaba ubuyobozi ko imirimo yo kubyubaka yakwihutishwa kuko batari kwiga neza.
Hashize ukwezi kurengaho iminsi mike, abana biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ndetse n’ayincuke bagarutse ku ishuri nyuma y’umwaduko wa COVID 19 mu Rwanda byatumye amashuri afungwa, kugaruka kwabo byahuriranye n’abashya batangiraga ishuri bituma ibyumba by’amashuri biba bike mu gihe ibyubakwaga byinshi bitaruzura, ibi byatumye abigaga kabiri ku munsi ubu bari kwiga rimwe, bamwe mubiga ku ishuri ribanza rya Mutusa bavuga ko kuba biga rimwe ku munsi byabadindije bagasaba ko ibyumba biri kubakwa byakwihutishwa.
Habayezu Oscaline wiga mu mwaka wa Gatanu yatangarije Radio Isangano dukesha iyi nkuru ati “Dushobora kuzimuka bimwe na bimwe tutabizi neza, niyo mpamvu dusaba ubuyobozi ko bakubaka amashuri vuba tukongera n’ubundi kwiga kabiri ku munsi”.
Hakizimana Flodouard wiga mu mwaka wa Gatanu agira ati ” Hari amasomo menshi tutari kwiga kuko twajyaga tuyabona ari uko twiga kabiri”.
Uwiringiyimana Dative ati “Abana biga muwa mbere baje kwiga amashuri aba make bituma batugabanya kugirango nabo babone aho bigira”.
Si abanyeshuri gusa bagaragaza impungenge z’uku kwiga rimwe ku munsi kuko na mwarimu wigisha kuri iri shuri witwa Ruganintwali Damien na we avuga ko ari ikibazo.
Agira ati”Bituma abana batarangiza gahunda y’amasomo ateganijwe,niba hari gahunda wenda y’igitabo runaka bagomba kwiga bakakirangiza,kugirango bazacyige biga rimwe ku munsi bazarangize biragoye cyane, twasaba ko imirimo yo kubaka biriya byumba yihutishwa kugirango abana bige mu bwisanzure”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette, avuga ko bagowe n’ubutaka bwari bworoshye bityo agasaba abanyeshuri baba bihanganye.
Agira ati “Twanabanje no kugira ikibazo cy’ubutaka bwari bworoshye, kuburyo kubona ikibanza byabanje kuturushya ari nacyo wenda cyatumye yenda bitinda, ariko kugeza ubu imirimo yo kucyubaka igeze nko ku kigereranyo cya 38%”.
Uyu muyobozi kandi asaba aba banyeshuri ndetse n’ababyeyi babo kuba bihanganye, ati “Ntabwo navuga yenda ngo ejobundi nyuma y’ukwezi kwa kabiri cyangwa ukwa Gatatu riraba ryuzuye neza kuko mu byukuri bisaba imirimo myinshi gusa mu gihe biriya byumba byaba byuzuye kiriya kibazo cyakemuka, nkaba rero numva icyo twasaba ababyeyi, twasaba abanyeshuri bahiga ni ukwihangana bagategereza ariko nabo bakirinda guta igihe”.
Si ku ishuri ribanza rya Mutusa gusa bategereje igisubizo kuri iki kigo gishya cy’urwunge rw’amashuri rwa Mutusa kuko nihuzura hazanagabanya ubucucike ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Nicolas rwa Nyamasheke A.
{Ifoto/Radio Isangano)