Amashuri yose muri Kigali yongeye gusubukura nyuma y’ibyumweru bitatu afunze

Mu Rwanda amashuri yose mu mujyi wa Kigali yongeye gusubukura nyuma y’ibyumweru bitatu afunze kubera icyorezo cya corona virusi.

Ariko abiga mu byiciro by’amashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu gihugu hose nabo bongeye gusubira ku ishuri nyuma y’amezi asaga 11 bari mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19.

Ibi bisobanuye ko abari basanzwe biga bazarangiza umwaka w’amasomo mbere y’abandi.

Gusa Ministeri y’Uburezi itangaza ko nta cyuho kizagaragara kandi ko ingengabihe y’amasomo izajya itegurwa hakurikijwe igihe buri cyiciro cyatangiriye.

Ku bigo byinshi byo mu mujyi wa Kigali, abanyeshuri bashoboye gutangira, hamwe amashuri yari amaze ibyumweru bitatu afunzwe kubera gahunda ya guma mu rugo yatewe n’icyorezo cya Covid19 abandi bakaba bari bamaze hafi umwaka batiga.

Ikibazo gisa nk’ikigoranye muri iri subukura ry’amashuri ni uruhererekane rw’abana bo mu mashuri abanza bagomba gutangira umwaka wa mbere n’abandi bari baratangiye umwaka ushize wa 2020 bagahagarika amasomo hashize igihe gito batangiye.

Mu ishuri ryigenga rya St Joseph ku Kicukiro umunyeshuri arakaraba intoki mbere yo kwinjira mu ishuri
Mu ishuri ryigenga rya St Joseph ku Kicukiro umunyeshuri arakaraba intoki mbere yo kwinjira mu ishuri (ifoto/BBC archive)

Ku bindi bigo by’amashuri ariko ngo basanga abatangizi n’abari bahasanzwe kwigira hamwe ntacyo bitwaye ngo kuko gahunda y’imyigishirize ubu yahindutse ,kuva mu wa mbere amasomo akazajya atangwa mu rurimi rw’icyongereza

Isubukura ry’amasomo rigaragaza ko hari abazarangiza gahunda z’umwaka w’amasomo mbere y’abandi.

Ibi ariko nabyo ngo nta mpungenge biteye cyane nk’uko Laurien Ndayisabye, ukuriye amasomo ku kigo cya Remera Catholique yabisobanuye.

Yagize ati:

“Mu wa mbere, mu wa kabiri, mu wa gatatu [amashuri abanza] bo baziga; umwaka uzarangira mu mpera z'[ukwezi] kwa cyenda. Urumva ko ibihembwe bitatu bazaba babyize. Ariko abo mu wa kane, mu wa gatanu, mu wa gatandatu bo bazarangiza mu kwa karindwi. Turuhuke ya mezi abiri mu kwa cyenda twongere dutangire.”

Hari hashize iminsi havugwa ikibazo cy’ibura ry’abarimu hirya no hino mu bigo by’amashuri ariko Ministeri y’uburezi yatangaje ko abarimu ibihumbi makumyabiri na bine (24.000) bamaze gushyirwa mu myanya.

Naho kubijyanye n’ingengabihe y’amashuri ikavuga ko izajya itegurwa hagendewe ku gihe icyiciro runaka cyatangiriyeho.

Amashuri hamwe yari amaze hafi umwaka afunzwe

Ivomo :BBC

The Source Post