Umurambo wa Ambasaderi wiciwe muri Congo wajyanywe mu Butaliyani

Indege y’igisirikare cy’u Butaliyani yavanye umurambo wa Luca Attanasio n’uwari umurinzi Vittorio Lacovacci we biciwe mu gitero bagabweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Indege itwaye iyi mirambo yahagurutse mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Kabiri itwaye iyo mirambo. Mbere yabanje kugezwa ku kibuga cy’indege n’ Umuryango w’Abibumbye.

Leta ya Congo ishinja umutwe w’inyeshyamba zivuga ko zigamije kubohora u Rwanda FDLR kuba ariyo iri inyuma y’ubu bwicanyi, mu gihe wo ubihakana.

Indege yatwaye imirambo yabo

Perezida Félex Tshisekedi  wa Congo Kinshasa yohereje intumwa mu Butaliyani ijyanye ubutumwa kuri mugenzi we w’u Butaliyani, Sergio Mattallera, ni mu gihe na we yagiye kwihanganisha imiryango y’abishwe. Yohereje kandi bamwe mu bagize Guverinoma mu Mujyi wa Goma kugira ngo batange umusanzu mu iperereza ku rupfu rw’aba bataliyani ndetse n’umushoferi ukomoka muri Congo witwa Mustapha Milambo.

Ambasaderi Luca Attanasio yapfuye afite imyaka 43 mu gihe umurinzi we Vittorio Lacovacci yari afite 30 biciwe  muhanda uva i Goma werekeza Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

 

 

Ambasaderi Luca mu modoka yari mu isanduku iriho ibendera ry’igihugu cye