Nyamasheke: Abaherutse gusenyerwa n’inkangu bahawe amafaranga yo kwikenuza

Gusa bavuga ko bifuza ko babona aho batura kuko abenshi bacumbitse mu  nzu nto z’ubucuruzi aho  bavuga ko bigoye kuhaba n’imiryango yabo.

Aba baturage batangarije RBA ko bagenda bahabwa ibibatunga  ndetse n’amafaranga yo kubafasha kwita ku bana no kugura ibyo bakenera, aho buri muryango wahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Imiryango 117 niyo yimuwe mu Kagali ka Ngoma ahabaye inkangu ubutaka bukagenda bukarengera n’imirima yabo.

Abasenyewe babanje gucumbikirwa mu nsengero, nyuma bajyanwa gucumbikirwa hirya no hino mu miryango abandi barakodesherezwa.

Gusa ngo n’ubwo bahabwa ibyangombwa nkenerwa aba baturage ngo bifuza ko batuzwa bakabona n’aho bahinga kuko ngo inzu babamo ntizibakwira. Ikindi kandi ngo aho batuye ni mu nzu z’ubucuruzi bitaboroheye kuharerera abana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie avuga ko mu ngengo y’imari itaha, bazatangira kububakira kuko ubutaka bazatuzwaho  bungana na hegitari enye bwamaze kuboneka.

Hagati aho ariko ngo hamwe n’abaterankunga aba baturage bazakomeza guhabwa ibiribwa  ndetse buri kwezi bahabwe n’amafaranga akomeza kubafasha.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo aheruka gusura aba baturage,  yari yasabye ubuyobozi bw’aka Karere  ko iki kibazo kihutishwa aba baturage bakabona aho batura.