Amavugurura muri koleji zigize Kaminuza y’u Rwanda mu by’umutungo

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko mu kwezi kumwe kuri imbere, koleji ziyigize zishobora gutangira guhabwa ingengo y’imari n’ububasha bwo kwicungira umutungo ndetse n’abakozi.

Ibyo bizakorwa mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere n’imicungire y’imari n’umutungo muri iyi  Kaminuza.

Abakurikiranira hafi imikorere y’iyi kaminuza basanga aya mavugurura yaba igisubizo ku bibazo by’imicungire mibi y’imari n’umutungo, byabaye karande muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kuva mu 2014 yahinduka Kaminuza y’u Rwanda kugeza mangingo aya, ububasha n’ubushobozi ku micungire y’abakozi, imari n’umutungo biri mu maboko y’ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza buri i Kigali, mu gihe nyamara imirimo ya buri munsi ikorerwa muri koleji 6 ziri hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe igenamigambi, Dr. Papias Musafiri Malimba yatangarije RBA ko nyuma yo kubona ko iyo mikorere itajyanye n’igihe, batangiye urugendo rwo kwegereza ubushobozi n’ububasha za koleji.

Yagize ati “Twasangaga ku buyobozi bukuru hari inshingano nyinshi zihakorerwa; ari ibijyanye n’imari ari ibijyanye no gucunga ibikoresho n’abakozi, ibijyanye n’amasoko. Turabona ko ku kigero kinini biracyakorerwa ku cyicaro gikuru cya Kaminuza bityo rero bigatuma za serivisi navugaga zitangwa ariko ntizitangwe mu buryo bwihuse cyangwa bunoze.”

“Ikindi ni uko koleji zizajya zigenerwa ingengo y’imari izazifasha kuzuza inshingano zazo bitandukanye n’uko zasabaga amafaranga yo gukoresha, ku buyobozi bukuru bwa Kaminuza. Ubuyobozi bukuru bwo buzasigarana inshingano zirebana n’ubushakashatsi ndetse no kugenzura imikoreshereze n’imicungire y’imari n’umutungo muri za koleji zayo.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’umutungo muri koleji y’uburezi ishami rya Rukara Nshimiyimana Salomon avuga ko izo mpinduka zije ari igisubizo.

Ati “Byafataga igihe kinini mu gihe twatse amafaranga yo gukoresha tukaba tubona ko rero icyo cyaba ari ikintu cyiza mu by’ukuri. Nta nubwo abantu batugiriraga icyizere, bariya baduha ibikoresho cyangwa serivisi kuko babaga bazi ko nta mafaranga dufite kuko tugomba kuyaka. Ikindi ni uko nanone iyo utazi umutungo ufite ntunamenya n’uburyo uwukoresha neza. Tubona ko duhawe ububasha bwo gukoresha umutungo iyo mbogamizi nayo yaba ivuyeho.”

Ku ruhande rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta Obadiah Biraro, nawe asanga ibi bitanga icyizere ku gukemua ibibazo by’imicungire mibi y’imari n’umutungo bisa n’ibimaze kuba karande muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ayo mavugurura yifuzwa n’ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda, agomba kubanza kwemezwa n’inama y’ubutegetsi yayo ku buryo nta gihindutse byose byarangirana n’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Ibiro by’icyicaro cya kaminuza y’u Rwanda biri ahahoze hitwa SFB