Umugabo wakubise Macron yakatiwe

Umugabo uherutse gukubita urushyi perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakatiwe amezi 18 y’igifungo.

Icyo gihano yagikatiwe n’urukiko rw’i  Valence kuwa kane tariki 10 Kamena 2021.

Damien Tarel w’imyaka 28 wahamijwe icyaha cyo gukubira umuyobozi w’urwego rw’ubutegetsi icyo gihano yagikatiwe nyuma y’iminsi ibiri akubise uwo mukuru w’igihuhu. Mu mezi 18 yakatiwe ane muri yo azayamara muri gereza nkuko 7 sur 7 yabyanditse.

Umushinjacyaha wa repubulika yamusabiye amezi 18 y’igifungo kubera guhohotera abishaka umuyobozi.