Umugabo wakubise Macron yakatiwe
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2021/06/c2c6def0-c864-11eb-afaf-44441e46d40b.jpeg-1.jpg)
Umugabo uherutse gukubita urushyi perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakatiwe amezi 18 y’igifungo.
Icyo gihano yagikatiwe n’urukiko rw’i Valence kuwa kane tariki 10 Kamena 2021.
Damien Tarel w’imyaka 28 wahamijwe icyaha cyo gukubira umuyobozi w’urwego rw’ubutegetsi icyo gihano yagikatiwe nyuma y’iminsi ibiri akubise uwo mukuru w’igihuhu. Mu mezi 18 yakatiwe ane muri yo azayamara muri gereza nkuko 7 sur 7 yabyanditse.
Umushinjacyaha wa repubulika yamusabiye amezi 18 y’igifungo kubera guhohotera abishaka umuyobozi.
Damien Tarel yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru amaze gukubita urushyi Perezida Emmanuel Macron igihe yarimo asuhuza abantu mu majyepfo y’icyo gihugu.
Ubusanzwe icyaha nk’icyo gihanishwa igifungo kishobora kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amayero 45000
Igihano cyose Tarel yakatiwe cyari amezi 18 ariko 14 muri yo yasubitswe, bivuga ko azafungwa amezi ane gusa.
Damien Tarel yari yabwiye urukiko rwo muri Valence mu majyepfo y’Ubufaransa ko we ashyigikiye uruhande rw’abanyapolitike rudashaka impunduka mu mitegekere y’Ubufaransa agashinja perezida Macron kuba nyirabayazana w’ibitagenda mu Bufaransa muri iki gihe.
Yavuze ko iminsi mike mbere y’uruzinduko rwa Macron, yari yatekereje ko azamutera igi cyangwa urukoko rwera bashyira ku migati ya keke. Yavuze ko kumukubita urushyi atari byo yari yagambiriye.
Macron yavuze ko ibyabaye ari igikorwa cyihariye yongeraho ko urwango n’imvururu ari umwanzi wa demokarasi. Ibiro bye ntibyagize icyo bisubiza ku birebana n’amagambo Damien Tarel yavugiye mu rukiko