Covid-19: U Rwanda rwashatse kugura inkingo rurabyangirwa

Ibihugu bitandukanye birimo ibikize n’ibikennye bishinja bimwe mu bikomeye kwiharira inkingo za COVID-19, u Rwanda rwashatse kuzigura rurabyangirwa.

Mu mugambi wiswe COVAX, ibihugu bikennye byagombaga gusaranganywa ku buntu inkingo za COVID-19 nkuko byari byifujwe n’ishami rya Loni rishinzwe ubuzima-OMS.

Uyu munsi ibihugu by’ibihangange bimaze gukingira benshi mu baturage babyo. Urugero ni uko u Bufaransa bumaze gukingira abaturage babwo basaga 40% mu gihe u Rwanda rutarageza kuri 3%, ni ukuvuga ko abamaze gukingirwa bagera mu bihumbi 400.

Ikibazo cyo kwikubira izi nkingo ngo kirakomeye, ku buryo u Rwanda rwashatse guca iyubusamo rushakisha uko rwakingira abaturage barwo benshi biranga.

Ni ibyatangajwe na Dr Sabin Nsanzimana umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima-RBC mu kiganiro Isi ya none. Yavuze ko bamaze kubona ko ibyo gusaranganya izi nkingo bigenda buhoro ngo u Rwanda rwashatse no kugura inkingo, abo wegereye bakakubwira ngo tuzabiganira nka nyuma y’amezi atandatu.

Gusa nubwo ibihugu bikomeje kwikubira izo nkingo, hari ikibazo mu gihe abaturage babyo bazaba barakingiwe bahura n’abatarakingiwe ku bijyanye no kwanduzanya, bityo ngo birakwiye ko ibihugu bisaranganya ayo mahirwe.

Ikibazo cyo kwikubira izo nkingo giherutse kunengwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bwahamagariye ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibikize kurusha ibindi ku Isi, G7, gutanga inkingo zirenze ku zo bikeneye mu gushyigikira gahunda ya COVAX igamije kuziba icyuho cyatewe n’ihagarikwa ry’inkingo zari zitezwe ziturutse mu Buhinde.

U Buhinde bwari bwemeye ubufasha bw’inkingo za AstraZeneca zakozwe n’Ikigo cyabwo (Serum Institute) bwagombaga gutanga muri COVAX, ariko iyi gahunda iza kubangamirwa n’ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid 19 muri iki gihugu bwatumye ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bivuye muri iki gihugu bihagarikwa.

UNICEF nk’ishami rya Loni rishinzwe gukwirakwiza inkingo za Covid 19 binyuze muri gahunda ya COVAX, muri Gicurasi yavuze ko gutanga inkingo zo kuziba icyuho bizagera kuri dose miliyoni 140 kugeza mu mpera za Gicurasi na miliyoni 190 kugeza mu mpera za Kanama uyu mwaka.

Umuyobozi wayo Enrietta Fore, yagize ati “gusaranganya inkingo kugeza ubu ni ingenzi kandi birihutirwa mu rwego rwo kuziba icyuho gihari hagamijwe gufasha ibihugu bikennye kurusha ibindi kwirinda akaga ko mu gihe kiri imbere.”

Muei Gicurasu 2021, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yanenze imyitwarire idahwitse yo kwiharira inkingo, asaba ibihugu bikize gutanga inkingo kuruta kuzikoresha bikingira abana, mu gihe byagaragaye ko batagirwaho ubukana n’indwara zikomeye.

COVAX, ihanze amaso AstraZeneca mu mugambi wayo wo gutanga dose z’inkingo zigera kuri miliyari ebyiri uyu mwaka.

UNICEF ivuga ko izindi mbogamizi ku mikorere y’inganda hanze y’u Buhinde na zo zadindije itangwa ry’inkingo muri COVAX ariko biteganijwe ko icyo cyuho kizakemuka mu mpera za Kamena uyu mwaka.