Nyabihu: Hari abayobozi batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amabati y’abaherutse gusenyerwa n’umuyaga

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abayobozi b’ibanze batatu bakekwaho kugira uruhare mu kunyereza amabati yaragenewe abaturage basenyewe n’umuyaga ukomeye wabaye ku’itariki ya 08 Mata 2020.

Aba bayobozi barimo:
1. Bariyanga Bernard umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kagari ka Myuga,

2. Hakizimana Desire SEDO wa kagari ka Myuga, na

3. Nyagasaza Jean Daniel Umukuru w’umudugudu wa Kabeza.

Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Mukamira mu gihe iperereza rigikomeje.

Iyi miryango 35 yo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, ikimara gusenyerwa yahise icumbikirwa mu bigo by’amashuri. Ni nyuma yuko uyu muyaga ubaasenyeye mu ma saa tanu z’amanywa kuri uwo muni inzu zikangirika cyane ndetse n’ibikoresho byarimo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise busaba abagiraneza kuba bafasha abaturage bakona ubufasha bwihuse koko bari babayeho nabi kandi ari mu gihe cyo guhangana na coronavirus.

Ibi bibazo bikimara kuba ubuyobozi bwwvuganye n’umuryango wa Croix Rouge (Red Cross) kugira ngo ube watabara abo baturage ubaha ibikoresho by’ibanze, mu gihe ibyo bari bafite byose byangiritse, busaba ko hakenewe n’ibiti ndetse n’isakaro mu gusubiza abo baturage mu buzima busanzwe mu rwego rwo kubafasha kubahiriza gahunda ya Leta ya Guma mu rugo birinda Coronavirus.

N.D